Uwahimbye “I Like to Move It” yamamaye ku Isi yose yitabye Imana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Nzeri 2020 saa 09:06
Yasuwe :
0 0

DJ Erick Morillo, wahimbye indirimbo yamamaye cyane yitwa “I Like to Move It” iri mu njyana ya Electronic Music Dance [EDM], yasanzwe iwe mu rugo muri Leta ya Florida yapfuye.

Polisi ya Miami aho yari atuye yatangaje ko itigeze imenya icyahitanye uyu mugabo wari ufite imyaka 40. Umurambo we wajyanywe gusuzumwa ngo hamenyakane icyamuhitanye.

Uyu mugabo yavukiye muri New York muri Amerika, ariko igice cy’ubuto bwe akurira muri Colombia. Yamamaye cyane mu 1993 ubwo yakoraga indirimbo yise ‘I Like to Move It’.

Uyu mugabo wakoze iyi ndirimbo yifashishije izina ry’ubuhanzi rya Reel 2 Real, ntabwo mu mashusho yayo yagaragayemo cyane ahubwo umwanya munini yawuhariye Umunya- Trinidad, Mark Quashie, wamamaye nka The Mad Stuntman; bahuriye muri iyi ndirimbo.

Iyi ndirimbo yarakunzwe cyane ku Isi ndetse yifashishwa mu bikorwa bitandukanye birimo filime n’ibindi.

Erick Morillo wari usanzwe ari umu-DJ, yapfuye mu gihe yari ari mu manza akekwaho ibyaha byo gufata ku ngufu.

Uyu mugabo yari asanzwe azwi cyane mu kuvanga imiziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .