Ibi uyu muhanzikazi yabibwiye IGIHE nyuma yo gusohora indirimbo ye nshya yise ‘Avec toi’. Ni iya mbere ashyize hanze nyuma yo gufata icyemezo cyo kwirwanaho.
Yagize ati “Nyuma y’uko ntandukanye na The Mane Music nanyuze mu bihe bitandukanye, hari abantu benshi twagiye tuganira imikoranire bamwe tukemeranya ariko ntibigende neza, abandi ugasanga nta nubwo dukoranye. Maze iminsi rero mu bitekerezo byo kwibaza ukuntu natangira kwirwanaho kandi ngakora umuziki.”
Marina yavuze ko gutekereza kwirwanaho ariyo mpamvu ataherukaga gusohora indirimbo nshya.
Marina yavuze ko kugeza ubu ari we uri kwirwanaho mu muziki afatanyije n’inshuti ze.
Ati “Ubu ninjye uri kwirwanaho mfatanyije n’inshuti zanjye zimba hafi bya buri munsi, nibaza ko dufatanyije ibintu bizagenda neza, abakunzi banjye ntibazongera kugira irungu ukundi.”
Iyi ndirimbo nshya ‘Avec toi’ Marina yashyize hanze mu buryo bw’amajwi yakozwe na Prince Kiiiz mu gihe amashusho yayo yafashwe anatunganywa na AB Godwin.
Marina winjijwe mu muziki na Uncle Austin, yamenyekanye cyane ubwo yakoranaga na The Mane Music. Mu minsi ishize byavugwaga ko yaba agiye gukorana na Muyoboke Alex.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!