Uwahamijwe kwicisha umuntu yasabye Kim Kardashian kumusabira imbabazi kuri Trump

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Ukuboza 2020 saa 12:44
Yasuwe :
0 0

Joe Exotic wahamijwe ibyaha birimo icyo gutanga amafaranga agamije kwicisha umuntu, afite icyizere cy’uko Kim Kardashian azamufasha kuva muri gereza nyuma yo gukatirwa imyaka 22 y’igifungo.

Uyu mugabo wamamaye muri filime kuri Netflix yitwa ‘Tiger King’ yandikiye Kim Kardashian amusaba kumufasha akamusabira imbabazi kuri Perezida Donald Trump.

Muri iyi baruwa hari aho uyu mugabo yanditse agira ati “Ndabizi ko utari wahura nanjye kandi wenda ntiwigeze unabishaka, gusa njye nizera ko ufite indangagaciro z’ubutabera mu mutima wawe. Ndakwinginze mfasha, nibura ufate iminota 10 uvugishe Perezida Donald Trump umunsabire imbabazi.”

Yakomeje avuga ko arengana kandi afite ibimenyetso, ko akeneye gusubira mu rugo agasanga umugabo we (n’ubwo ari umugabo abana n’umugabo mugenzi we) ndetse na se.

Mu rukiko uwitwa Allen Glover yatanze ubuhamya bwemeza ko Joe yamuhaye 3.000$ ashaka ko yica Baskin, bahuriye muri Tiger King ndetse n’uwitwa Matt Bryant, wari uhagarariye Ikigo Gishinzwe Ubuzima bw’inyamaswa zo mu gasozi, yavuze ko yakoze iperereza kuri uyu mugabo agasanga yarashatse kwicisha umuntu. Iki cyaha yaje kugihamywa mu rukiko.

Uyu mugabo kandi yahamijwe ikindi cyaha cyo kwica ingwe eshanu, ariko we byose arabihakana.

Joe w’imyaka 56, ubusanzwe azwi ku yandi mazina arimo Joseph Maldonado-Passage, Joseph Allen Maldonado na Joseph Allen Schreibvogel; muri Mutarama uyu mwaka yakatiwe imyaka 22 nyuma yo guhamywa icyaha cyo gukodesha abicanyi bo kwica uwitwa Carole Baskin ariko ntibimuhire n’ibindi byaha bigendanye n’akazi yakoraga.

Uyu mugabo yamamaye cyane biturutse kuri filime yacaga kuri Netflix yitwa ‘Tiger King’ yatangiye gutambutswa mu bihe COVID-19 yari igitangira kugariza Isi ndetse muri Werurwe Kim Kardashian yigeze kugaragaza ko ari umufana w’iyi filime.

Joe aherutse kwandikira kandi Guverineri wa Oklahama amusaba ko yamufasha kuko yafunzwe arengana. Abakunzi benshi b’uyu mugabo bakomeje no kwifashisha imbuga zitandukanye basaba ko arenganurwa.

Ntabwo biramenyekana niba ibaruwa yandikiye Kim Kardashian yaramugezeho.

Ntabwo ariwe wa mbere waba afungujwe na Kim biramutse bibaye, kuko mu Ukwakira 2019 umugabo w’imyaka 39 wari umaze imyaka 23 afungiwe kwica umuntu yafunguwe bigizwemo uruhare na Kim Kardashian.

Momolu Stewart, yari yarafunzwe afite imyaka 16 mu 1999 ndetse yari yarakatiwe gufungwa burundu, mu mwaka ushize umucamanza wo muri Washington DC yagabanyije igihano cye, arafungurwa bigizwemo uruhare n’uyu mugore.

Uyu mugabo yari yavuzwe cyane mu itangazamakuru ubwo yahuraga na Kim Kardashian wari uri gukora filime mbarankuru ivuga ku mavugurura y’ubutabera bw’ibyaha bikomeye.

Yafunguwe nyuma y’amezi abiri Kim Kardashian, yandikiye ibaruwa umucamanza mukuru Robert Salerno mu rukiko rwa Washington DC amusabira gufungurwa.

Kuva muri Gashyantare kugeza muri Gicurasi 2019 nabwo Kim Kardashian n’itsinda rye ry’abanyamategeko bafunguje abantu 17 mu mezi atatu gusa.

Aba bose bari barakatiwe igifungo cya burundu y’umwihariko nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo ku rwego rwo hejuru bijyanye no gucuruza ibiyobyabwenge.

Carole Baskin wari ugiye kwicwa na Joe Exotic Imana igakinga akaboko
Joe Exotic wahamije icyaha cyo kwica inyamaswa no gushaka kwicisha umuntu yizeye gufunguzwa na Kim Kardashian
Kim Kardashian asanzwe akora ibikorwa byo gufunguza imfungwa zitandukanye
Perezida Trump yashyigikiye Kim Kardashian mu mugambi wo gufasha abari imfungwa gufungurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .