Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE mu gihe habura iminsi mike agafungura radiyo ye yise ‘SK FM’ izaba ivugira ku murongo wa 93,9 FM na 92,6 FM.
Nubwo ariko imirimo yo kubaka iyi radiyo ibura iminsi mike, ahamya ko ari ikibazo cy’igihe isaha n’isaha ishobora gufungura imiryango. Hari abahamya ko atari iye ndetse ari umushumba w’abayishinze.
Mu gusubiza iki kibazo, Sam Karenzi yagize ati “Sinkeneye ko bivaho, ubifite gutyo nabigumane ntacyo bintwaye rwose […] iyo babivuga ngatekereza imvune maranye iminsi n’amajoro naraye, ndavuga nti nta kibazo ntacyo bitwaye."
"Ibyo aribyo byose abo bavuga ni abantu bafite ubushobozi no kuba babona ko abo bantu bangirira icyizere nabyo ndabishimira Imana.”
Yakomeje agira ati “Abanyarwanda bankunda bizere ko ibyo mbabwira ari ukuri , radiyo ni iya Sam Karenzi n’abandi bafatanyabikorwa.”
Sam Karenzi avuga ko atariwe uzarota radiyo ye itangiye akayikoreramo nubwo ahamya ko ari vuba cyane.
Icyakora ku rundi ruhande, Sam Karenzi ahamya ko kuva yatangira itangazamakuru yarotaga gukora igitangazamakuru cye, bityo ko kuba agiye kubigeraho bisobanuye ko agiye kuzikabya.
Ati “Ntabwo byari byoroshye, byasabye ibintu byinshi ariko igikomeye mbona ni igihugu gitanga amahirwe […] hari uburyo ibintu byoroshye mu buryo bumwe, wenda bikagorana mu bushobozi ariko byibuza hari inzira zihari igihugu cyashyizeho, uribaza kuba ufite igitekerezo ukajya muri banki bakaguha amafaranga? Ndagira ngo mbwire urubyiruko ko igikomeye ari uko babyumva kandi biteguye gushyigikira abifuza kwikorera.”
Uyu mugabo yasabye abakunzi be kuzamushyigikira mu gihe radiyo ye izaba itangiye.
Ati “Abakunzi banjye ndabakunda cyane, sinabona uko mbashimira. Abantu bakwibuka udahari burya nibo baba ari abakunzi ba nyabo kuko iyo ugiye akenshi uba ugiye. Igitutu banshyizeho cyatumye nkora cyane mfatanya n’abandi dukora ibintu byiza kandi ndibaza ko bazabyishimira. Ndabasaba kunshyigikira no kumba hafi […] nta gushidikanya ko izaba ariyo radiyo ya mbere mu Rwanda.”
Sam Karenzi ni umwe mu banyamakuru b’imikino bakunzwe cyane mu Rwanda, yamenyekanye ubwo yakoreraga kuri ‘Radio Salus’. Yahavuye yerekeza kuri ‘Radio10’ mu 2020 mbere y’uko ayisezeraho mu 2021 agahita yerekeza kuri FINE FM yasezeyeho mu mpera za 2024.
Radiyo ye yitwa SK FM izaba iriho abanyamakuru barimo Uwera Jean Maurice wavuye kuri RBA, Kazungu Claver bavanye kuri Fine FM, Niyibizi Aime, Uwamwezi Mugire Bianca, Dushime Nepo ‘Mubicu’ wavuye kuri Radio 1, Allan Ruberwa wakoreraga Flash FM na Keza Cedric wakoraga kuri Radio 10 n’abandi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!