Uyu mugabo kuri ubu ufite umugore n’abana babiri ahamya ko imbuga nkoranyambaga zamugobotse zimukura aho umwami yakuye Busyete, nyuma y’ubuzima bubi yakuriyemo.
Ibi SKY2 yabigarutseho mu kiganiro Kulture Talk yagiranye na IGIHE ubwo yakomozaga ku rugendo rwe nk’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane hano mu Rwanda.
Uyu musore wakuranye inzozi zo kuba umunyamakuru ubwo yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, mu 2013-2014 avuga ko ari bwo bwa mbere yapimye amahirwe yo gukabya inzozi.
Iki gihe avuga ko yakoze inyandiko y’ikiganiro ndetse akora n’igerageza ryacyo ajya gusaba kujya agitambutsa kuri ‘Yego TV’ icyakora ku bw’amahirwe make ntibyaza kumuhira.
Icyo gihe kimwe mu byatumye ikiganiro cye kitakirwa neza kuri Yego TV, ni uko uyu musore yari atararangiza amashuri yisumbuye cyane ko MC Monday wagombaga kumuha akazi yamusabye kubanza kujya kurangiza amasomo.
Ati “Icyo gihe MC Monday yarebye ikiganiro nari namushyiriye aragikunda, arambaza ati se ufite impamyabumenyi, mubwiza ukuri ko ntarayibona na we ansaba ko njya kwiga nkabanza kurangiza.”
Mu gihe uyu mugabo yari agiye kwiga ngo arebe ko yabona impamyabushobozi yari yatumwe, yagize ingorane z’uko iwabo baje kugwa mu bukene, ahita afata icyemezo cyo kuva iwabo ajya kwibana i Nyamirambo.
Mu buzima bwo kwibana, SKY2 yari umucuruzi w’imyenda yazunguzaga ariko anabifatanya no kwiga.
Icyo gihe uyu musore wari ukomeje kugorwa no kubona amafaranga y’ishuri, yaje kugira amahirwe Jay Polly amwizereramo amuha akazi ko kujya amwambika mu bitaramo bya Primus Guma Guma Super Star.
Amafaranga yahembwe nyuma y’iri rushanwa Jay Polly yanegukanye, ni yo yishyuye ishuri abona gukomeza amasomo aho yigaga kuri APACE.
Nyuma yo kwishyura ishuri, SKY2 wari utangiye kwisanga mu biyobyabwenge, yaje gufata icyemezo cyo kubireka ndetse anikura mu bigare byamugushaga mu moshya ahubwo ahitamo kujya kwiga aba ku ishuri.
Iki gihe uyu mugabo yifuzaga kurangiza amasomo ye ngo ahite yinjira mu itangazamakuru nk’uko zari inzozi ze, icyakora ubwo yari agiye mu kiruhuko cy’igihembwe cya mbere asanga ya televiziyo yarafunze.
Ati “Ndabyibuka mu gihembwe cya kabiri ubwo nari nsubiye ku ishuri, ni bwo nicaye ndatekereza nti ubundi intego z’ubuzima mfite ni izihe? Aba bana ndi kwishinga iwabo ni abakire, njye data nta bushobozi afite. Naravuze nti umwanzuro wanjye ni uko nirinda abo twasangiraga ntangira kwita ku buzima bwanjye no gushaka impamyabumenyi.”
SKY2 yigaga anabivanga no gucuruza imyenda mu biruhuko, ari na ko yunguka abantu bafite amazina yambikaga.
Uretse Jay Polly, muri iyo myaka SKY2 yambitse abarimo Butera Knowless, aho we na Clement bamuhaye akazi kamufashije kubona ubushobozi.
Akirangiza amashuri yisumbuye, SKY2 wari ufite inzozi zo kuba umunyamakuru yaje kubona akazi kuri Exalto Music ahakora amezi atandatu cyane ko itigeze itinda.
Nyuma y’uko ifunze, SKY2 yaje gusubira mu bucuruzi bw’imyenda kugeza mu 2018 ubwo yahuraga na Bruce Melodie amwambika muri Primus Guma Guma Super Star yanegukanye.
Uyu mugabo wari warambitse na Dream Boys muri Primus Guma Guma Super Star mu 2017, ahamya ko ibyo kwambika ibyamamare byamuhesheje amafaranga yamufashije gufungura iduka rye yise ‘SKY2 Wabaga he’.
Iri duka yari yarafunguye mu 2018 ahazwi nko mu ‘Nkundamahoro’ Nyabugogo, ryaje guhomba kubera inguzanyo ya banki bari barafashe yisanga mu burwayi bw’agahinda gakabije.
Ati “Iduka harimo ubufatanye na mubyara wanjye twari twahuje imbaraga dufata ideni rya banki ryaje kudusaza turahomba burundu rirafunga.”
Umunyamakuru Irene Murindahabi wari wabonye SKY2 yakoze indirimbo ye ya mbere yise ‘Bamvugirije induru’ kandi yarigeze kumukoresha mu iduka rye ry’imyenda, yaje kumwegera amusaba ko yajya amukoresha ibiganiro kuri shene ya YouTube ya DJ Phil Peter.
Aha ni ho izina SKY2 ryaje kwamamarira kurushaho, kugeza ubwo uyu munsi iri zina ryamaze kuba ikimenyabose mu bakurikira imbuga nkoranyambaga.
SKY2 waje gushaka ubu akaba abyaye kabiri, ndetse akaba yaranamaze kwimukira mu nzu ye bwite akesha imbuga nkoranyambaga, ahamya ko ababazwa n’abantu bakomeje kuzitobanga bazikoreraho ibyaha.
Ati “Aka kanya ikintu nshimira Imana ndi umugabo ufite abana babiri, ndi umuntu wacitse ubuzima bw’ubukode nifitiye inzu yanjye i Gasanze kandi byose mbikesha imbuga nkoranyambaga n’izina nazikuyeho.”
SKY2 yanaboneyeho umwanya wo gushimira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kuba rwarahagurukiye abakoresha imbuga nkoranyambaga nabi kuko bizatuma abazikoresha neza basigara mu nyungu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!