Mu ndirimbo ye nshya, Jules Sentore yagaragaje Intango nk’ipfundo ry’ubushuti bw’Abanyarwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 31 Ukwakira 2020 saa 10:17
Yasuwe :
0 0

Jules Sentore, umwe mu bahanzi bakiri bato bihebeye umuziki gakondo, yashyize hanze indirimbo nshya yibanda ku buryo Intango yabaga ipfundo ry’ubushuti buhamye mu banyarwanda.

Muri iyi ndirimbo, Jules Sentore yagaragaje uburyo ubushuti bubagarirwa kandi bukarindwa. Yavuze ko mu muco nyarwanda kimwe mu byifashishwaga mu gukomeza ubushuti ari Intango yari ifite umumaro ukomeye mu muryango nyarwanda.

Avuga kuri iyi ndirimbo nshya, Jules Sentore yabwiye IGIHE ati ” Intango ni inzoga yabaga iri mu kibindi, iteretse hagati y’abagabo bataramye. Buri wese agasomaho mu rwego rwo gusabana, bakagabana, hagashimirwa nyir’ukuyiterekerwa agaturwa igicaniro cy’urukundo n’ubugwaneza.”

Muri iyi ndirimbo Jules Sentore yumvikanisha uburyo Intango yabagariraga urukundo mu miryango y’abanyarwanda.

Ni indirimbo yakiriwe neza, nk’uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga z’abantu batandukanye bakunda umuziki wa kinyarwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, akimara kubona iyi ndirimbo, yashimiye Jules Sentore amusaba kutazahagarara kuko ibyo akora bishobora kugorora n’abayobye.

Mu butumwa yanyujije kuri Youtube y’uyu muhanzi, Bamporiki yagize ati ”Ntukure murujye, Tumare icyaka, uraba ucyashye abatana. Uwaba intore yaba nkawe.”

Jules Sentore yahise amushimira, amuhigira kutazatatira iyi nganzo. Ati"Ndagushimiye ntore iyoboye ingamba, nguhigiye ko iyi nganzo itazatana kuko dufite isoko nziza tuvomaho.”

Ni indirimbo Jules Sentore yatuye Maombi Patrick, Umujyanama we umufasha mu buryo bw’umuziki. Usibye uyu mugabo ariko kandi yanayituye abantu bose bakunda Umuco w’ubumwe no guharanira ubutwari mu buzima bwa buri munsi binyuze mu Mahoro n’Urukundo.

Jules Sentore yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya icuranze mu buryo bwa Live, umujyo ari kuganishamo ikorwa ry’indirimbo ze yaba ubu no mu gihe kiri imbere. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na MadeBeats mu gihe amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na Bob Chris.

Jules Sentore yasohoye indirimbo ye nshya "Intango"
Jules Sentore yijeje Bamporiki kutazatana mu muziki
Bamporiki yashimiye Jules Sentore kubera indirimbo ye nshya "Intango"

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .