Uw’ibihe byose! Zari yagaragaje urukumbuzi afitiye Ssemwanga babyaranye umaze imyaka itatu apfuye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 Gicurasi 2020 saa 05:14
Yasuwe :
0 0

Zari Hassan yagaragaje ko akumbuye Ivan Ssemwanga babyaranye abana batatu, amubwira ko amukumbuye kandi ari uw’ibihe byose mu buzima bwe.

Mu butumwa Zari yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko uyu mugabo bahoze babana bakanabyarana ari uw’ibihe byose mu buzima bwe n’umuryango yamusigiye.

Ati “Uracyari uw’ikirenga w’ibihe byose n’ubwo hashize imyaka itatu utabarutse.” Yavuze ko kuva uyu mugabo yapfa, ubuzima bwe bwahindutse, aho ibintu byose bitakimeze nkuko byari biri akiriho.

Yamushimiye umutima mwiza wo gufasha yagiraga, avuga ko we n’urubyaro rwe bahora bamukumbura iteka. Ati “Komeza kuruhukira mu mahoro, imyaka itatu irashize ariko bisa nk’aho ari ejo hashize. Turagukunda kandi turagukumbura buri gihe.”

Zari na Ssemwanga witabye Imana mu 2017, babanye imyaka irenga icumi babyarana abana batatu, nyuma uyu mugore arongera abyara abandi babiri ku muhanzi Diamond Platnumz.

Zari ajya gutandukana na Ssemwanga, umugore yashinjaga umugabo kumukorera urugomo no kumukubita, undi akabihakana avuga ko inguma umugore yari afite yazitewe n’impanuka y’imodoka.

Mu kiganiro yagiranye na NTV Uganda mu Ukuboza 2015, Zari yavuze ko yagerageje ibishoboka byose ngo asigasire umubano we na Ssemwanga ariko ntibigire icyo bitanga.

Zari akimara gutandukana na Ssemwanga yahise atangira gukundana n’undi musore ukina Basketball witwa Farouk Sempala batandukana umugabo amushinja gukuramo inda yamuteye.

Mu Ukuboza 2014, Diamond wari umaze iminsi atandukanye na Wema Sepetu, yahise atangira gukururana na Zari ubwo bari bahuriye muri Afurika y’Epfo. Bombi bamaganiye kure amakuru y’urukundo rwabo, umugore avuga ko bakoranaga ku mushinga w’indirimbo nshya [itarigeze isohoka].

Uko iminsi yagiye ihita bakomeje kugaragaza ubumwe burangwa hagati yabo, urukundo rwabo rushimangirwa no gutwita kwa Zari mu buryo butunguranye ndetse umugabo we wa mbere [Ssemwanga] agaragaza uburakari no kutabyakira neza.

Umwana wa mbere Zari yabyaranye na Diamond yavutse ku wa 6 Kanama 2015, amwita Lattifah Naseeb [Tiffah Dangote]. Bafitanye n’umuhungu bise Prince Nillan Dangote wavutse mu 2017.

Aba bana biyongera ku bandi batatu yabyaranye na Ssemwanga barimo Pinto, Quincy n’uwitwa Didy.

Ssemwanga yari umunyemari uzwi cyane muri Uganda gusa izina rye ryashinze imizi muri Afurika y’Uburasirazuba ahanini kubera urukundo rwe na Zari. Yitabye Imana ku wa 25 Gicurasi 2017, aguye muri Afurika y’Epfo azize indwara yo guturika imitsi y’ubwonko.

Ivan Ssemwanga yakundanye igihe kinini na Zari nyuma baza gutandukana
Zari ari kumwe n'abahungu batatu yabyaranye na Ssemwanga ndetse n'umukobwa we na Diamond Platnumz

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .