Uvuga ko wataye umuco wasanga ari we utawufite: Cycy Beauty, umukobwa w’ikimero uri mu bagezweho

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Ukwakira 2020 saa 08:05
Yasuwe :
0 0

Cynthia Uwimbabazi ni umwe mu bakobwa bagezweho mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye, ndetse akaba n’umwe mu bakobwa bari kugenda bigwizaho igikundiro ku bakoresha urubuga rwa Instagram.

Agaragara mu mashusho y’indirimbo ya Andy Bumuntu yise ‘Kk 509 St’, iya Meddy yitwa ‘We Don’t Care’ ndetse ni we w’imena mu ndirimbo nshya ya Platini P wahoze muri Dream Boyz.

Ni n’umunyamideli wabigize umwuga wifashisha urubuga rwa Instagram, abo benshi bita Instagram model.

Yabwiye IGIHE ko atangiye yikinira amurika imideli mu mashuri, aza kubikundishwa n’inshuti ze ndetse atangira kubikora yifashishije imbuga nkoranyambaga mu 2017.

Yavukiye muri Tanzania mu bana batandatu akaba ariwe bucura. Yiga ubukerarugendo muri kaminuza. Avuga ko impamvu yahisemo ubukerarugendo ari uko akunda ibintu byo kwita ku bantu no gutembera.

Nta byera ngo de! N’ubwo yishimira ko abantu bagenda bamukurikira umunsi ku wundi, avuga ko ubuzima bwo ku mbuga nkoranyambaga bugora kuko hari n’abashobora kugutuka batakuzi.

Ati “Hari igihe ushyira ikintu kuri Instagram, abantu bakajya ahatangirwa ibitekerezo bakagutuka, ukibaza uti nk’uyu aranzi. Ugetekereza ukuntu aba yaje kureba ibintu byawe azanywe no kugutuka, akakwandikira ubutumwa akagutesha umutwe. Icyo nkora ndabareka bakavuga. Hari ukuntu ushyiraho ifoto wambaye bikini, ukabona umuntu araje ati urabona ubwo busa bwawe hari ubukeneye, ukibaza uti ese nabuguhaye? Nabukweretse ? ukamwihorera.”

Avuga ko amafoto ashyira kuri uru rubuga ayashyira ku bushake bwe, kandi atajya atekereza ko hari igihe byazamugiraho ingaruka.

Ati “Amafoto nshyiraho mba nayashyizeho mbishaka , ntabwo ntekereza ko hari ingaruka bizangira ahubwo igihe nzumva byarambiranye nzayakuraho.”

Yavuze ko ikintu cya mbere yungutse kubera instagram ari inshuti nyinshi, akazi cyangwa ibindi bijyanye no kwamamaza.

Abamufata nk’utagira umuco, yavuze ko atari byo kuko buri wese aba afite umuco we yatojwe , kuva mu buto bwe kandi akaba ariwo umukurikirana mpaka akuze.

Ati “Umuco ni mu mutima, niba ufite umuco wararezwe, uzawukurana. Niba ntawo wahawe ubwo ntawo ufite nyine. Kuvuga rero ngo washyize ikintu runaka kuri Instagram bakavuga ngo wataye umuco, uba ariwo muco wawe ahubwo uvuga ko wawutaye wasanga ari we uba utawufite.”

Yakomeje agira ati “Inama nagira abantu ari ugukora ibintu umutima wabo ushaka, ntawe ugushyizeho agahato nta kuvuga ngo kanaka nimbishyiraho arandeba. Ugomba gukora ibyo ushaka n’umutima wawe. Umuco urakura ariko ntushobora kuburamo umuco wawe bitewe naho warerewe. Ushobora gukora akantu ariko ukagira ibyo witwararika.”

Avuga ko nta dini agira asengeramo ryihariye ariko yemera Imana. Akavuga ko ‘icya mbere ari mu mutima, kuko ushobora kumva ibyo abantu bavuga ariko ugasanga mu mutima ntubyakiriye’.

Ndi Slayqueen...

Amateka agaragaza ko ‘Slay Queen’ ari ijambo ryatangiye gukoreshwa hambere mu kugaragaza umunyempano ukunyura. Iri jambo bivugwa ko ryakoreshejwe bwa mbere mu rwenya rw’uwitwa Sarah Andersen. Yagize ati “Slaaaaayy Queen, slaayy!” Yagaragazaga akanyamuneza ku cyamamare yiyumvagamo.

Iki gisobanuro cyahinduye inyito, ndetse abiyita iri zina batangira no kubirisha nubwo hari abukwa umunabi bakaruca bakarumira.

‘Slay Queen’ ni ijambo rimaze kumvikana mu matwi ya benshi. Mu Rwanda ryatangiye kugira ubukana mu 2017. Abarikoresha baba baninura abakobwa birirwa ku mbuga nkoranyambaga bacugusa amabuno. Abenshi muri bo nta kazi kazwi bagira ariko bagahora mu bagaragaza ko bafite agatubutse ku mufuka.

Ubwiza bagaragariza umuhisi n’umugenzi unyura ku mbuga nkoranyambaga akenshi buhuzwa no kurembuza amafaranga yo mu buriri bahabwa n’abafite agatubutse. Mu yandi magambo, abitwa Slay Queen bivugwa ko babona amafaranga bayakesha ibikorwa byo gusambana.

Abasobanura ‘Slay Queen’ bashimangira ko ari inkumi zidatana no kugaragaza imiterere y’imibiri yazo, aho zisohokera, imyambarire igezweho, amafunguro akunzwe, imodoka nziza n’ibindi zikoresheje imbuga nkoranyambaga. Ni nk’ipata n’urugi, ntibitana.

Ibi ariko siko, Cycy Beauty abibona kuko we ubwe afite uko asobanura iri zina, ndetse akiyemerera ko nawe ari Slayqueen.

Ati “Ubundi Slayqueen njye numva ari umuntu uwo ariwe wese. Bitewe n’imyumvire ntabwo uko abantu babitekerezaga ataribyo. Ntabwo ari umuntu w’indaya, w’ikirara kandi atari byo. Ni umuntu ushobora kuba yiyubaha unakeye, nyine uslayinga mu bye.”

Arongera ati “Umuntu abinyise nta kibazo. Ni akazi keza. Uba wishimisha mu byawe, wibyinira … atari ugukora ibindi bintu ntazi.”

Uyu mukobwa mu gihe abandi bakobwa bari mu kigero cye bahitamo kujya kwibana, we siko bimeze kuko yemeza ko azava mu rugo agiye gushaka umugabo, kuko ababyeyi be bamuha uburenganzira busesuye.

Mu kugaragara mu ndirimbo yifuza ko azagera ku rwego rwo kujya mu ndirimbo z’ibyamamare mpuzamahanga bikomeye. Akavuga ko atari byo bintu azakora mu masaziro ye, kuko namara kurunda amafaranga azahita ayajyana mu bindi.

Reba indirimbo ya Andy Bumuntu uyu mukobwa aherutse kugaragaramo

Reba ikiganiro yagiranye na IGIHE

Cycy yifuza gukomeza kwagura ibikorwa bye no kurushaho kwamamara
Ajya anyuzamo akajya kurya ubuzima i Dubai
Anyuzamo akambara bya kinyarwanda
Ashaka kuba umwe mu bagaragara mu ndirimbo baserukira u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga
Cycy Beauty ni inshuti y akadasohoka ya Shaddy Boo
Cycy Beauty umwe mu bakobwa bari kubica mu ndirimbo z abahanzi bakomeye mu Rwanda
Uyu mukobwa avuga ko hari igihe atukwa kubera ibyo yashyize ku rubuga rwe
Uyu mukobwa yatangiye kugaragara mu ndirimbo z abahanzi bakomeye mu Rwanda
Cycy yemeza ko ibyo akora abikunda kandi nta pfunwe bimutera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .