00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Utubari n’utubyiniro tugezweho mu Banyarwanda batuye i Kampala

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 June 2022 saa 10:06
Yasuwe :

Kuva u Rwanda na Uganda basubukura umubano ndetse agatotsi karimo kagasa n’agashyizweho akadomo, ubuzima ni ubusanzwe ku Banyarwanda batuye Kampala.

Si inkuru mbarirano kuko nabibera umuhamya! Mu minsi ishize nahagurutse i Kigali nerekeza Kampala, ku mutima igishyika cyari cyose nibaza niba umutekano wanjye wizewe.

Icyakora amakuru nari namaze kubona mu Banyarwanda batuye muri Uganda, ni uko ntawankoraho kuko umutekano w’Umunyarwanda ucunzwe nk’uw’abenegihugu.

Aya makuru naje gusanga ari impamo kuko mu cyumweru namaze i Kampala nta wigeze ankoraho cyangwa ngo andebe nabi.

Umujyi wa Kampala uracyari wa wundi ku bawuzi! Ni ha handi ku manywa baba banyuranamo bashaka amafaranga, ijoro bakanyuranamo bashaka aho kuyarira.

Nkinjira muri uyu Mujyi kimwe mu byantunguye ni ugutandukanya ijoro ry’umunsi usanzwe n’iry’umunsi wa weekend.

Ni abantu basohoka yaba mu mibyizi ariko byagera muri weekend bikaba akarusho. Ibirori mu tubari n’utubyiniro tw’i Kampala biba bica ibintu yaba mu mibyizi cyangwa weekend.

Inshuro nyinshi nakunze gutemberera mu tubari n’utubyiniro tw’i Kampala nifuza kumenya ahakunze gusohokera Abanyarwanda kurusha ahandi.

Kampala irimo utubari ndetse n’utubyiniro twinshi cyane, icyakora bakubwira ko hari udukunze gusohokerwamo n’Abanyarwanda kurusha utundi ku mpamvu zitandukanye.

Zimwe mu mpamvu zatuma Abanyarwanda bahurira mu kabari cyangwa akabyiniro runaka i Kampala, ni uko kaba ari ak’Umunyarwanda bizwi, gacurangamo umu DJ w’Umunyarwanda, bagira ibiryo cyangwa ibinyobwa bya Kinyarwanda, mbega kagomba kuba gafite aho gahuriye n’Ubunyarwanda.

Utu ni tumwe mu tubari tubica bigacika i Kampala, duharawe n’Abanyarwanda muri iyi minsi.

Nomad Bar&Grill

Nomad Bar& Grill kaza ku mwanya wa mbere mu dukunzwe cyane n’abanyarwanda batuye i Kampala.

Aka kabari gaherereye i Kansanga ahazwi nka Ggabba Road. Gakunzwe cyane kuko gacurangamo aba DJs bamaze kubaka izina bikomeye i Kampala ariko bakaba bayobowe bya hafi na DJ Kerb.

DJ Kerb ni umusore w’Umunyarwanda umaze kubaka izina i Kampala by’umwihariko agakundirwa n’abanyarwanda ko aharanira kumenyekanisha umuziki w’abahanzi nyarwanda.

DJ Kerb ucuranga muri Nomad ari mu bagezweho mu Mujyi wa Kampala

Levels Lounge & Restaurant

Levels Lounge& Restaurant, ni akabari gaherereye ahitwa ‘Kira road’, kakaba kamwe mu dukomeye i Kampala. Gakundwa n’Abanyarwanda batuye muri uyu Mujyi.

Imwe mu mpamvu zikomeye zituma Abanyarwanda biyumva muri aka kabari , ni uko gakunze gutumira abahanzi bo mu Rwanda. Aba vuba baherutse kugataramiramo ni The Ben na Bruce Melodie.

Indi mpamvu ituma aka kabari kaza mu dukunze gusohokeramo Abanyarwanda bakakiyumvamo bikomeye, ni uko na nyira ko ari Umunyarwanda ndetse kakaba na kamwe mu dukunze guha umwanya munini umuziki nyarwanda.

Akabari kitwa Levels gakunze gutumira abahanzi bo mu Rwanda bigatuma Abanyarwanda batuye i Kampala bakagana ari benshi

Hideout Lounge

Hideout Lounge ni akabari gaherereye ahitwa Lugogo. Kari mu tubari dukunzwe n’Abanyarwanda i Kampala.

Urukundo rw’abanyarwanda kuri aka kabari rwarushijeho kuzamuka cyane mu myaka ya 2018 ubwo Teta Sandra yatangiraga kuhategurira ibitaramo.

Uretse ibitaramo bya Teta Sandra, aka kabari kibonwagamo kuko kakunze kugira abashinzwe ibikorwa byako b’Abanyarwanda. Ibi byiyongeragaho ko ari akabari gacurangamo aba DJs b’Abanyarwanda.

Aka ni ko gacurangamo DJ Danches, umusore w’Umunyarwanda uri mu bamaze kubaka izina i Kampala, akaba umwe mu bakunda gucuranga umuziki w’abahanzi Nyarwanda.

Twisters Lounge na Pyramids

Kurya utu tubari tunegeranye, twose duhuje icyita rusange cy’uko dukunze gusohokerwamo n’Abanyarwanda.

Ni utubari duherereye ahitwa Kansanga. Uhereye kuri Twisters Lounge, gakundirwa ko muri ba nyira ko harimo Umunyarwanda witwa Tonny, gusa kakagira n’umwihariko wa Brochettes zizwi nka zingaro ziba zokeje nk’izo mu Rwanda.

Uretse zingaro zo muri aka kabari zikundwa n’abatari bake, aka kabari gakundirwa ko gacuruza n’ibinyobwa bya BRALIRWA bikundwa cyane n’abatari bake.

Aka kabari gaturanye n’akandi kitwa Pyramids Bar, ko gakundwa bikomeye n’abanyawanda kuko gacurangamo aba DJs b’Abanyarwanda barimo DJ Tracy Montana wamenyekanye cyane muri TNP na DJ Lenzo usigaye atuye i Kampala.

Gukunda gucuranga imiziki y’Abanyarwanda no kumva ko abahacuranga ari Abanyarwanda, biri mu bikurura cyane abakiriya biganjemo Abanyarwanda batuye muri iki gihugu.

Tonny (Ubanza ibumoso) asanzwe azwi no mu Rwanda, uyu akaba umwe mu bafunguye akabari ka Twisters
Teta Sandra ajya atumirwa muri Twisters Restaurant ikunze kugaragaramo Abanyarwanda batari bake
Kimwe na Twisters byegeranye, Pyramid naho haba hari Abanyarwanda batari bake

Atmosphere Lounge &Restaurant

Nubwo atakigacurangamo, VJ Spinny uri mu basore bubatse izina mu kuvanga imiziki ni umwe mu batumye Abanyarwanda batuye i Kampala biyumva muri aka kabari kari mu tumaze igihe twubatse izina rikomeye muri Uganda.

Aka kabari gaherereye ahitwa Kololo. Uretse VJ Spinny wagakundishije Abanyarwanda batuye muri Uganda, kanakunzwe kubera inkumi z’ikimero zitandukanye zagiye zikunda kugakoreramo ibirori.

Mu bakobwa b’ikimero banyuze muri aka kabyiniro harimo Super Sexy uri mu bazwi cyane mu gukoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda.

Atmosphere ni kamwe mu tubyiniro dusohokeramo Abanyarwanda benshi i Kampala

Guvernor Club

Guvernor ni akabyiniro kari mu dukunzwe bikomeye i Kampala. Uretse abanya-Uganda bagakunda bikomeye, gakunze gusohokeramo n’Abanyarwanda batari bake.

Ni akabyiniro benshi mu banyamuziki bo mu Rwanda bisangamo by’umwihariko kanakunze gutegurirwamo ibitaramo byabo mu bihe bitandukanye.

Biragoye ko wakwinjira muri Guvernor ngo usohokemo udahuye n’itsinda ry’Abanyarwanda yaba abatuye i Kampala n’ababa bagendereye Uganda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .