00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Utabarutse atutira aba yujuje: Bamporiki yashenguwe n’urupfu rwa Yvan Buravan

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 August 2022 saa 10:21
Yasuwe :

Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, ni umwe mu bakomeje kugaragaza ko bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzi Yvan Buravan, witabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa 17 Kanama 2022.

Umuhanzi Burabyo Yvan (Yvan Buravan) yaguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yagiye kwivuriza kanseri amaranye iminsi, ari nayo yamuhitanye.

Bamporiki abinyujije kuri Twitter yagize ati "Utabarutse atutira aba yujuje. Ruhukira mu mahoro Mukaragandekwe, icyo watumye indekwe yawe n’umurage uzaranda mu Rwanda umu. Urazindutse nshuti yacu, ayacu ashize ivuga".

Bamporiki ni umwe mu bafana bakomeye ba Yvan Buravan. Mu 2020 ubwo uyu muhanzi afatanyije na Jules Sentore basohoraga indirimbo bise ‘Ni Rwogere’, yavuze ko bakwiye inka y’ubumanzi - inka yahabwaga uwarushije abandi ku rugamba.

Yagize ati "Mukwiye inka y’Ubumanzi Benimana. Iyi nganzo nimuyirambure mugorore umuhogo bigere ejo. Mudukize umwuma umaze iminsi aha tugororoke, muraba mutoje, munahabuye abendaga guhaba".

Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, yagize ati "Ruhukira mu mahoro iteka Buravan. Mfura y’i Rwanda".

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), Martin K. Ngoga we yagize ati "Ruhukira mu mahoro Buravan. Impano ikomeye igiye vuba. Ibikorwa byawe bizahora biratwa".

Umunyamakuru Bagirishya Jean de Dieu [Jado Castar] yavuze ibigwi Yvan Buravan, ashengurwa no kuba uyu muhanzi agiye hakiri kare.

Yanditse kuri Twitter ati "Igisobanuro cy’ubupfura no kwicisha bugufi, Umunyempano w’umuhanga byahamye. Wakoresheje neza igihe cyawe, Ntore itazava mu mitima y’abawe! Utabarutse ukiri muto, utarabaye Gito habe na mba! Cyo ngaho itahire neza BURABYO dukunda, Uwiteka agutuze aheza akomeze abasigaye! RIEP".

Bamporiki Edouard yashenguwe cyane n'urupfu rwa Yvan Buravan witabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .