Bijya gutangira Gen Kainerugaba yashyize ku rukuta rwe rwa X ifoto ye aramukanya na Perezida Kagame arangije ayiherekesha amagambo yo mu Kinyarwanda agira ati “Tuzatsinda abanzi bose. Imana ihe umugisha intwari.”
Aya magambo yakoze ku mutima umwe mu bamukurikira ahita amusaba gushaka Miss Jolly Mutesi. Ati “Muhoozi uzaze utware umugeni wawe (Jolly Mutesi) akubere umugore wa kabiri.”
Mu gusubiza uyu wari umusabye gushaka Jolly Mutesi, Gen Muhoozi yagize ati “Ushaka Charlotte anyice.”
Ni ubutumwa bwagarutswe na benshi mu bakurikira uyu mu Jenerali uri mu bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga bamwe bamubwira ko nta cyaha yaba akoze, mu gihe hari n’abibazaga ukuntu umusirikare w’inyenyeri nk’ize atinya urupfu.
Mu 2022 ni bwo abakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye kujya batera urwenya ku mubano wa Miss Jolly Mutesi na Gen Muhoozi, nyuma y’uko uyu musirikare yari yatumiye mu birori by’isabukuru ye inkumi yari imaranye imyaka itandatu ikamba rya Miss Rwanda.
Icyo gihe, Mu butumwa Gen Muhoozi yashyize ku mbuga nkoranyambaga ku wa 18 Mata 2022, yagize ati “Jolly Mutesi wabaye nyampinga w’u Rwanda, inshuti yanjye ya kera izaba ihari mu birori byo kwizihiza isabukuru yanjye. Tuzagira ibihe bidasanzwe.”
Miss Mutesi Jolly nawe icyo gihe yasubije Gen Muhoozi amuhakanira kutazitabira icyakora amwizeza ko mu bihe bizaza ashobora kuzitabira.
Ati “Ndagushimiye musaza wanjye, ndamutse ntabonetse kuri iyi nshuro, nzabikora ubutaha. Ndakwifuriza imyaka myinshi yo kuramba. Isabukuru nziza.”
Gen Muhoozi ukunze kuvugisha abatari bake ku mbuga nkoranyambaga, ni umuhungu wa Perezida Museveni, mu 1999 nibwo yakoze ubukwe na Charlotte Nankunda Kutesa uyu munsi bakaba bafitanye abana bane.
Urashaka ko Charlotte anyica? https://t.co/HJJ9UPw7bO
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) May 1, 2025


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!