00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Umuraperi Slim 400 yishwe arashwe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 Ukuboza 2021 saa 11:04
Yasuwe :

Umuraperi w’Umunyamerika Vincent Cohran wakoreshaga amazina ya Slim 400 mu muziki yishwe arashwe.

Uyu muraperi wari uri mu bakizamuka muri Leta ya California yarasiwe mu Mujyi wa Los Angeles.

Slim 400 wari ufite imyaka 33 yarashwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu. Abantu bamurashe ntabwo bigeze bamenyekana. Polisi yatangaje ko yahamagawe igasanga uyu musore afite ibikomere yatewe no kuraswa . Bamujyanye mu bitaro birangira ashizemo umwuka.

Uyu muraperi mu 2019 nabwo yasimbutse urupfu ubwo yarasirwaga muri Los Angeles inshuro icyenda agiye gusura umuryango we ahitwa Compton, ku bw’amahirwe aza kurusimbuka ntiyapfa.

Slim 400 yapfuye nyuma ya mugenzi we w’umuraperi Young Dolph uheruka kwicwa arashwe mu gihe yari agiye guhaha.

Uyu muraperi yarashwe tariki 17 Ugushyingo 2021 muri Memphis muri Leta ya Tennessee aho yari asanzwe aba. Yarashwe agiye guhaha ‘biscuit’ za nyina mu iguriro ry’aho yari atuye.

Mu bushakashatsi bwakozwe mu 2015 na The Conversation, bwagaragaje ko abaraperi barenga 51% bicwa no kuraswa. Muri ubu bushakatsi bwagaragazaga ko 18% kandi by’abaraperi bapfa muri Amerika bicwa n’impanuka, bigatuma izindi ndwara zisanzwe zica aba bahanzi ku kigero cyo hasi.

Uyu muraperi yarasiwe Los Angeles
Slim 400 yishwe n'abantu bataramenyekana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .