Mu ijoro ryo ku wa 27 Nyakanga 2022 ni bwo Polisi yo muri Leta ya Louisiana yahamije amakuru y’urupfu rwa JayDaYoungan wari umaze iminsi mu bitaro nyuma yo kuraswa ku wa 26 Nyakanga 2022.
Polisi yahamije ko uyu muraperi yitabye Imana azize ibikomere yatewe n’amasasu yarashwe n’abantu batamenyekanye bamusanze iwe mu rugo.
Ikinyamakuru TMZ cyavuze ko cyahawe amakuru n’umwe mu bapolisi bageze ahabereye ukuraswa k’uyu muraperi.
Cyanditse ko ku wa 26 Nyakanga 2022 ari bwo cyabonye amakuru y’uko hari urugo rwabayeho iraswa ndetse babiri bari bakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga n’abahageze mbere.
Nyuma yo kugerageza kwita ku buzima bwa JayDaYoungan wari mu barashwe, mu ijoro ryo ku wa 27 Nyakanga 2022 ni bwo byamenyekanye ko uyu musore yashizemo umwuka.
Mu 2017 ni bwo JayDaYoungan yatangiye kumenyekana mu muziki ubwo yasohoraga Mixtape yise ‘Ruffwayy’ iyi yariho indirimbo nka "Interstate" yatumye aba ikimenyabose.
Mu 2020 ni bwo uyu musore yatangiye kumenyekana hose muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo gusohora indirimbo "Elimination" yari kuri Mixtape 23. Nyuma y’iyi yasohoye mixtape yise ‘Forever 23’ yariho indirimbo nka "Thot Thot" na "Purge" zamenyekanye cyane.
Uyu muhanzi yagiye asohora ama Mixtape zitandukanye ndetse ziganjeho indirimbo zakunzwe cyane zanatumye yinjira ku rutonde rw’abaraperi bari bakunzwe cyane muri Amerika.
Amashusho yahawe TMZ agaragaza uko mu rugo rw’uyu muraperi hari hameze nyuma yo kuraswa


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!