USA: Umunyarwandakazi Makoma yegukanye ikamba rya Miss Rwanda Utah 2020

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Kanama 2020 saa 10:26
Yasuwe :
0 0

Umunyarwandakazi witwa Pauline Makoma yegukanye ikamba rya Miss Africa Utah 2020 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni mu birori byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kanama 2020, hifashishijwe imbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kwirinda COVID 19.

Pauline Makoma mu kwiyerekana kwe yari yambaye umushanana afite n’igiseke, abyina bya Kinyarwanda.

Uyu mukobwa yari ahatanye n’abandi barimo uwo muri Ghana, Centrafrique, Kenya, Sudan, Sierra Léone n’ahandi.

Muri iri rushanwa, abakobwa bagiye biyerekana hifashishijwe imbuga nkoranyambaga mu byiciro bitandukanye birimo umwambaro gakondo w’iwabo, impano n’ibindi byinshi.

Iri rushanwa rifite intego yo gufasha umukobwa w’Umunyafurika uba muri Leta ya Utah kwerekana impano ye n’icyo ashoboye.

Pauline Makoma yegukanye ikamba rya Miss Africa Utah 2020
Uyu munyarwandakazi yegukanye iri kamba nyuma y'iminsi yari ishize arihataniye na bagenzi be
Umunyarwandakazi witwa Pauline Makoma yegukanye ikamba rya Miss Africa Utah 2020 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu birori byabaye mu ijoro ryo ku wa 15 Kanama 2020 hifashishijwe imbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kwirinda COVID 19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .