USA: Shizzo wujuje Album ye ya kane “My trap life” akomeje gusohora indirimbo ziyigize

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 Kamena 2020 saa 10:55
Yasuwe :
0 0

Shizzo ni umwe mu baraperi bakorera umuziki muri Diaspora ya Amerika, kuri ubu yujuje Album ye ya kane “My trap life”, akaba yatangiye gusohora indirimbo ziyigize mu rwego rwo kuzumvisha abakunzi b’umuziki we.

Uyu muhanzi muri iyi minsi ugaragaza gushyira imbaraga nyinshi mu gukora umuziki yamaze kurangiza Album ye ya kane ndetse umunsi ku wundi ari gusohora indirimbo ziyigize kugeza igihe zose azaba amaze kuzishyirira hanze.

Ati “Ni uburyo bugezweho bwo kumurika Album, usohora indirimbo imwe imwe ku buryo uha umwanya abakunzi b’umuziki wawe bakazumva kandi ukizera ko zose zibagezeho noneho ukabona gutangira kuzamamaza.”

Iyi Album igizwe n’indirimbo 15, harimo izo yagiye akorana n’abandi bahanzi nka Young Grace, Queen Cha, B Threy, Bull Dogg, Yvanny Mpano n’abandi batandukanye.

Shizzo aganira na IGIHE yavuze ko muri iyi minsi ahugiye ku gusohora indirimbo ze ziri kuri Album, nyuma azatangira imirimo yo kuzimenyekanisha ndetse ibintu nibiba byasubiye mu buryo abe yanakora ibitaramo.

Ati ”Imipango myinshi nari mfite yarapfuye kubera Covid-19, nk’ubu sinakora ibitaramo, ubu ni uguha abantu album yanjye nshya nkasohora indirimbo ziyigize, ndi gushaka uko nakomeza gukora amashusho yazo kuko hari zimwe zitayafite ndetse hari n’ayo namaze gukora ariko atarasohoka mu minsi mike mwitege byinshi kurushaho.”

Mu mpera za 2018 nibwo Shizzo yamuritse Album ye ya gatatu “The home coming” mu gitaramo cyabereye i Rubavu ku ivuko rye n’ubundi aho yakuriye.

Icyo gihe Ishimwe Agape wamamaye nka Shizzo yongeye kugaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka 10 yari amaze muri Amerika.

Zimwe mu ndirimbo nshya ziri kuri iyi Album ya Shizzo

Shizzo yarangije gukora kuri Album ye ya kane yise “My trap life”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .