00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Hagaragajwe amashusho mashya ya DaBaby yica umuntu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 April 2022 saa 12:59
Yasuwe :

Hasohotse amashusho mashya agaragaza umuraperi Jonathan Kirk wamamaye nka DaBaby ashyamirana n’umuntu kugeza aho amurashe ndetse bikamuviramo gupfa.

Ni amashusho yashyizwe hanze n’Ikinyamakuru Rolling Stone. Yagiye hanze nyuma yaho kuwa 5 Ugushyingo 2018, DaBaby yarashe umusore witwa Jaylin Craig wari ufite imyaka 19, aho yari yagiye ku iguriro rya Walmart mu Majyaruguru ya Carolina. Icyo gihe uyu musore warashwe byamuviriyemo gupfa.

Ubwo DaBaby yarasaga mugenzi we yireguye mu rukiko avuga ko yari ari kwirwanaho arinda umuryango we wari uri guhahira aho barwaniye kuko yari ari kumwe na Mariah Osborne, wari umukunzi we n’umwana w’umukobwa bafitanye icyo gihe wari ukiri muto.

Uyu musore yavuze ko yasagariwe n’abasore babiri bafite imbunda mu kwirwanaho ararasa. Iki kirego cyarangiye mu 2019 icyo gihe, DaBaby yakatiwe umwaka usubitse.

Mu mashusho mashya yagiye hanze, ntabwo ibyo uyu muraperi yavuze aribyo bigaragaramo. Agaragaza ko DaBaby ariwe wiyenje ndetse agakubita ingumi umwe muri aba basore ndetse bikaza kurangira arashe uyu Craig.

Umubyeyi wa Craig witwa LaWanda Horsley yigeze kuvuga ko DaBaby azi ukuri kw’ibyo yakoze. Ati “DaBaby azi ibyo yakoze. Ntabwo ndi gukora kugira ngo menyekane cyangwa ikindi, ahubwo ni uko Craig yapfuye.”

Umuryango wa Craig wavuze ko DaBaby yatangiye imirwano kubera ko yari arakajwe n’uko Craig na mugenzi we witwa Henry Douglas bari bamumenye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .