00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urwishe ya nka! Pacson na Icenova basanga Hip Hop igipyinagazwa mu itangazamakuru (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 May 2024 saa 11:43
Yasuwe :

Pacson yavuze ko urwishe ya nka rukiyirimo aka wa mugani w’Abanyarwanda, ahamya ko kugeza n’uyu munsi injyana ya Hip Hop igipyinagazwa mu itangazamakuru nk’uko byahoze mu myaka yo ha mbere.

Ibi Pacson yabigarutseho mu kiganiro ’Kulture Talk’ yagiranye na IGIHE ari kumwe na Icenova uri mu basore bari kuzamuka neza mu muziki.

Muri iki kiganiro aba bahanzi bakomoje ku buryo injyana ya Hip Hop ikomeje gupyinagazwa mu itangazamakuru icyakora bagashimira Imana yashyizeho indi miyoboro banyuzamo ibihangano byabo.

Aba bahanzi bahamya ko nubwo Hip Hop idacurangwa cyane mu itangazamakuru ariko uyu munsi byibuza hari imbuga banyuzaho ibihangano byabo bikagera ku bakunzi babo.

Pacson wabaye n’umunyamakuru wamamaye mu kumenyekanisha injyana ya Hip Hop, yavuze ko kurwanya Hip Hop mu itangazamakuru atari iby’ubu.

Ati “Hari n’ama radiyo twakoragaho ugasanga wacuranze indirimbo ya Hip Hop, bakakubwira ko batazishaka habe na mba, twarwanye intambara ikomeye buriya abantu batamenye, byari ugufunga umwuka.”

Pacson avuga ko nta mugambi wihariye ama radiyo yari afite mu kudacuranga Hip Hop, ahubwo ikibazo cyari imyumvire yo kumva ko abumva iyo njyana n’abayikora ari abantu baciriritse bityo batanacuranze izo ndirimbo ntacyo byabicira mu bucuruzi bwabo.

Abajijwe uko abona uyu munsi iki kibazo kimeze, Pacson yavuze ko bikiri byabindi ahubwo icyahindutse ari uko havutse uburyo bushya bwo kumenyekanisha ibihangano by’abahanzi bitanyuze mu itangazamakuru.

Ati “Nuyu munsi biracyari byabindi, ni uko kuri ubu abantu bafite amahirwe menshi cyane kuko wayicuranga utayicuranga bayishyira ku mbuga zitandukanye ikagenda.”

Yunganira Pacson, Icenova yavuze ko nubwo Hip Hop idacurangwa ku kigero kimwe n’izindi njyana, ariko byibuza ubu bagerageza, icyakora nawe yemeza ko usanga nta mahirwe abaraperi bahabwa angana n’abandi bahanzi by’umwihariko mu bitaramo binini bibera mu Rwanda.

Ku rundi ruhande, aba baraperi bavuze ko imyitwarire y’abaraperi nayo yorohereza ababafata nabi.

Icenova aha yagize ati “Dukome urusyo dukome n’ingasire, imiterere y’abaraperi nayo ituma abantu batabiyumvamo cyane, ni abantu bakunze kuvugisha ukuri kwinshi ndetse bakaba bataninginga [...] Noneho ku rundi ruhande hari ukuntu bagiye bigizwayo nabo birangira biyigijeyo bumva ko badakunzwe bariheza.”

Pacson abajijwe ku myitwarire mibi y’abaraperi yagiye yorohereza abifuza kwigizayo iyi njyana yavuze ko nubwo hari abitwara nabi koko, ariko ari kamere muntu kuruta uko byakwitirirwa injyana muri rusange.

Ati “Nibyo ntabwo abaraperi ari shyashya, ariko ni kamere muntu ntabwo ari injyana […] abantu bumva ko umuhanzi ukora Hip Hop aba akoresha ibiyobyabwenge nyamara sibo gusa, uzi abahanzi bandi babikoresha ariko baba bacecetse.”

Ice Nova asoza kuri iyi ngingo yasabye abaraperi kudacika intege ahubwo bakarushaho gukora cyane kugira ngo n’imbogamizi bahura nazo zaza ariko bafite ibikorwa.

Icenova avuga ko nubwo itangazamakuru ridaha abaraperi amahirwe angana n'ayabakora izindi njyana ariko bitazigera bibaca intege
Pacson ahamya ko kugeza uyu munsi itangazamakuru ritarumva ko Hip Hop ari umuziki nk'indi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .