00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamichi ntiyaririmbye mu gitaramo cyateguwe na Bad Rama muri Amerika

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 Kanama 2021 saa 01:39
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Kamichi ntabwo yashoboye kuririmba mu gitaramo ‘Summer Diamond Party’ cyagombaga kubera i Louisville ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 31 Nyakanga 2021, cyari yateguwe na The Mane Music ya Bad Rama.

Umunyamakuru Issiaka Mulemba wari ahabereye igitaramo, yakurikiranye intambwe ku yindi imigendekere y’iki gitaramo kugeza birangiye umuhanzi mukuru wari kukiririmbamo ahavuye atiyeretse abakunzi be.

Aganira na IGIHE, Mulemba yavuze ko ari igitaramo cyaranzwe n’akavuyo ndetse no kuvuguruzanya hagati y’abagiteguye n’ubuyobozi bw’akabari cyabereyemo.

Ni igitaramo byari byitezwe ko cyari gutangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa cyenda z’ijoro.

Ku i saa yine zirengaho iminota mike nibwo abahanzi bageze ahabereye igitaramo, icyakora bahura n’imitegurire itari myiza.

Saa tanu z’ijoro, ni ukuvuga nyuma y’iminota mike abahanzi bageze mu kabari kagombaga kuberamo igitaramo, nyirako yasabye ko buri wese uri munsi y’imyaka 21 asohoka kuko amabwiriza atabemerera kuba bakarimo.

Bitewe nuko benshi mu bari bitabiriye iki gitaramo bari urubyiruko ruri munsi y’iyi myaka, nyuma yo gusohorwa akabari kasigayemo mbarwa.

Amaze kubona ko benshi mu bafana basohowe, Kamichi na we yahise asohoka yimura akabari, ajya kunywera mu kandi kugira ngo akavuyo kabanze kagabanuke.

Nyuma y’amasaha hafi atatu abantu basohowe mu kabari kagombaga kuberamo igitaramo, baje kongera kwemererwa kwinjira ariko ntibemererwa kugura inzoga. Iki gihe byasabaga ko kugira ngo baguhe inzoga ubanza kwerekana icyangombwa cy’uko urengeje ya myaka.

Kamichi wari wavuye kuri ako kabari ntiyongeye kubona amakuru ko abantu bakomorewe, ahubwo abarimo Shizzo nibo bahise batangira kuririmba.

Aho Kamichi yabimenyeye yasubiye kuri ka kabari ahagana saa cyenda z’ijoro abashinzwe umutekano bamubwira ko bitakunda ko yinjira kuko amasaha yo gufunga yari yageze.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na Mulemba, Kamichi yashimiye abari bakitabiriye nubwo atabashije kubataramira.

Ati “Cyari igitaramo cyiza, abantu benshi baje ntabwo bifuzaga gutaha, ariko amasaha ageze babawira ko bagomba gusohoka bagafunga kandi niko biba bimeze hakwiye kubahirizwa amabwiriza.”

Bad Rama ntabwo yakunze guhirwa n’imitegurire y’ibitaramo. Mu minsi ishize nabwo yari yatumiye Kitoko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku munota wa nyuma batangaza ko atakitabiriye igitaramo ku mpamvu zitunguranye.

Indirimbo ’Summer vibes’ ya Kamichi yari imaze iminsi yarakuwe kuri Youtube yasubijweho

Kamichi yari yaserukanye na Bob Fallone nawe wari watumiwe muri iki gitaramo
Nyuma y'uko abafana be basohowe mu kabari, Kamichi yasohotse abanza kubaganiriza mbere y'uko ahava
Ahagana saa cyenda z'ijoro ubwo yagarukaga kuri aka kabari, Kamichi yabwiwe ko atari bwinjire kuko amasaha yageze
Byarangiye Kamichi ataririmbye muri iki gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .