00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urwibutso umugore wa Humble Jizzo afite ku Rwanda mbere yo kwimukira muri Kenya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 June 2022 saa 07:44
Yasuwe :

Amy Alexandria Blauman usanzwe ari umugore wa Humble Jizzo yatangaje ko yashimishijwe n’igihe cy’imyaka umunani yari amaze mu Rwanda, igihugu afata nk’aho ubuzima bwe bwahindukiye akaba agiye kukivamo ari umugore yaraje ari umukobwa uje gukora imenyereza.

Uyu mugore usanzwe akora mu Ishami rya Loni rishinzwe ibiribwa ku Isi (WFP), yanditse ubutumwa burebure kuri Instagram agaragaza ko mu myaka umunani yari amaze mu Rwanda yungutse byinshi cyane ko yaje ari umukobwa w’imyaka 26 uri mu imenyerezamwuga ubu akaba yarabaye umubyeyi.

Ati “Naje ndi umwe, nje mu imenyerezamwuga ubu ngiye ndi umubyeyi ndetse n’umugore w’umunyamwuga mu byo akora kandi ushikamye. Ubuzima bwanjye bwarahindutse ubwo nari mu Rwanda kandi nzahora nishimira iyi myaka y’impinduka.”

Ubu butumwa bw’uyu mugore bwari buherekejwe n’amafoto yo mu bihe bitandukanye arimo ayo ari kumwe na Humble Jizzo, ubwo Humble Jizzo yateraga ivi amusaba kumubera umugore, ubwo biteguraga umwana wabo w’umukobwa, ay’ubukwe n’andi y’ibihe byiza yagiriye mu Rwanda yahisemo gusangiza abamukurikira.

Yakomeje avuga ko agiye muri Kenya aho n’ubundi yatangiriye akazi ke afite imyaka 19. Yavuze ko yishimiye urugendo rushya rwe muri Nairobi aho agiye kubana n’umuryango we.

Ati “Nishimiye uru rugendo rushya muri Nairobi n’umuryango wanjye aho nzakomeza gukora mu Ishami rya Loni rishinzwe ibiribwa ku Isi (WFP) ariko mu nshingano nshya mu biro byacu mu Muryango w’Ibihugu by’Iburasirazuba bw’Afurika (EAC) mu kuzamura ubufatanye bwacu na Rockefeller Foundation.”

Mu ntangiro za Kamena nibwo IGIHE yari yatangaje ko Humble Jizzo n’umugore bagiye kwimukana muri Kenya.

Ku 24 Ugushyingo 2018, nibwo Humble Jizzo yasabye anakwa umukunzi we, Amy Blauman mu birori byabereye ahitwa Hakuna Matata Lodge and Restaurant.

Urukundo rwabo rwatangiye gututumba ubwo bahuriraga muri Nigeria, Urban Boyz yitabiriye iserukiramuco rya ‘Gidi Culture’ mu 2015.

Tariki ya 14 Gashyantare 2017, ku Munsi w’Abakundana, Humble yatunguye Blauman amwambika impeta y’urukundo amusaba ko bazabana akaramata, undi ntiyazuyaza arabyemera.

Mu Ukuboza uwo mwaka, uyu muhanzi yafashe umwanzuro wo kujyana n’uyu Munyamerika kumwereka inshuti n’imiryango ku ivuko rye mu Karere ka Nyagatare.

Ubu bafitanye umwana w’umukobwa witwa Ariela Manzi wavukiye mu bitaro bya Confluence Health Hospital muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Wenatchee muri Leta ya Washington, ku wa 23 Mutarama 2018.

Amy avuga ko yaje mu Rwanda akiri muto none akaba ahavanye umugabo n'umwana
Humble Jizzo n'umugore bagiye kujya kuba muri Kenya
Humble Jizzo n'umugore we bafitanye umwana w'umukobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .