Uyu musore wari musaza wa Nyampinga w’u Rwanda mu 2012, Kayibanda Aurore, yitabye Imana mu mwaka mushiki we yari yatowemo.
Yapfuye tariki 01 Ukuboza 2012 nyuma yo kurohama muri Muhazi. Ngo Henry na bagenzi be bari bajyanyeyo bagize igitekerezo cyo koga bakina Volleyball mu mazi. Nyuma baje guhita batangira gukinira uwo mupira w’amaboko mu mazi, nyuma buri wese agakomeza yoga uko ashaka.
Rurangwa Gaston cyangwa se Mr Skizzy baririmbanye yabwiye IGIHE ko iyo atekereje mugenzi we asesa urumeza kuko hari byinshi bari basangiye.
Ati “Yari umuvandimwe, twariganye, twarakoranye kandi dufatanyije twagize uruhare rukomeye mu gihundura uruganda rw’umuziki. Mwibukira kuri byinshi birimo umutima mwiza yigiriraga, uko yasetsaga kwita ku bantu n’ibindi byinshi. Yari umuntu udasanzwe. Twabuze umuntu w’ingenzi.”
Mushiki wa Henry, Aurore Kayibanda yanditse kuri Instagram agaragaza ko agishengurwa n’urupfu rwa musaza we.
Yashyize ifoto ye kuri uru rubuga arangije ati “Komeza uruhukire mu mahoro. Ndagukunda kandi ndagukumbuye.”
Hirwa Henry, yavutse ku wa 7 Kamena 1985 (yitabye Imana afite imyaka 27), avukira i Bujumbura mu Burundi. Ni umwana wa kabiri mu bana bane bavukanaga. Ni we wari umuhungu wenyine.
Amashuri abanza yayatangiriye i Burundi aza kuyakomereza i Gikondo ari na ho yayarangirije. Ayisumbuye yayize kuri Groupe Scolaire Kabuga (APERWA), aza gukomereza i Gikondo ayasoreza kuri APAPE.
Yize umwaka umwe muri Kigali Institute of Management (KIM). Yateganyaga gukomeza amashuri ye muri Mutarama 2013.
Kwinjira mu buhanzi kwa Henry byatangiye ubwo yabyinaga mu itsinda rya ‘Cool Friends’. Yaje kuza guhura na Skizzy nawe wari muri iri tsinda ariko we aririmba, nuko biza kurushaho gukomera ubwo bazaga guhurira mu ishuri rimwe kuri APACE. Nyuma yo guhura nibwo baje kwisangamo impano ndetse babiganiriza na mugenzi wabo MYP bahitamo gushinga itsinda baryita KGB-Kigali Boyz.
Indirimbo ya mbere bakoze yitwa “Abakobwa b’i Kigali” basohoye mu 2003. Iya nyuma baherukaga gusohora ni iyitwa “Bibi”. Yapfuye we na bagenzi be bamaze gukora indirimbo zirenga 30.
Mbere yo kwitaba Imana yanditse kuri Facebook agaragariza abantu ko bakwiye kugandukira Imana. Ati “Ibyo dukora byose bitandukanye gusa tugomba kumenya ko Imana iriho kandi ishobora byose.”
Henry kandi yari yanditse agaragaza ko gutangira ukwezi gusoza umwaka bimushimishije, avuga ko umwaka wa 2012 kuri we wari wagenze neza. Yari yanditse agira ati “Oh! 2012 igendere sinakwangaga; gusa wambereye nziza pee ! ”




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!