Urwibutso rwa Aline Gahongayire kuri Gahima wahoze ari umugabo we

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Ugushyingo 2018 saa 11:35
Yasuwe :
0 0

Aline Gahongayire yifurije isabukuru nziza Gahima wahoze ari Umugabo we yifashishije amafoto yabo arimo n’iyo bari kumwe bahuje urugwiro; ayaherekesha amagambo agaragaza ko akibuka imfura babyaranye.

Aline Gahongayire yabikoze ari kwifuriza uyu mugabo isabukuru nziza. Yanditse kuri Instagram agira ati “Isabukuru nziza Papa Ineza. Imana iguhe umugisha.”

Gahongayire na Gahima bahanye isezerano ryo kubana akaramata ku wa 20 Ukuboza 2013, mu bukwe butazasibangana mu mitwe ya benshi.

Nyuma y’amezi atatu hatangiye gukwira inkuru zavugaga ko batandukanye ariko bo baza kubyamaganira kure.

Mu 2014 baje kwibaruka imfura yabo bise Ineza ku bw’amahirwe make ahita yitaba Imana.

Nyuma y’amezi make hongeye gukwira inkuru zivuga ko batandukanye, icyo gihe umugabo yavugaga ko iby’urukundo rwabo abona bitagishobotse.

Muri Mutarama 2015 Gahima yashimangiye ko yamaze gutandukana na Gahongayire ubwo yari muri Tanzania. Icyo gihe Gahongayire yaryumyeho avuga ko ‘yabivuze bimucitse’.

Muri Nzeri 2016 Aline Gahongayire yagiriye urugendo muri Amerika aza kuvugira kuri Radiyo Ijwi ry’Amerika ko arambiwe kubaho aremerewe.

Ati “Impamvu natandukanye na we, ni uko byanze burundu, byaranze ntabwo twumvikanye, ntabwo turi abanzi ariko ntabwo twumvikanye.”

Yongeyeho ko ibyo gushaka umugabo kuri we ubu atari ikintu cyihutirwa. Ati “Ntabwo ndi mubi Imana izampa undi, nzabona undi mugabo ntabwo nzakomeza kubaho gutya. Undi mugabo nzamushaka, ko nkiri muto se! […] Nkeneye kubyara, nkeneye kuba nyina w’amahanga, humura undi mugabo nzamushaka, nako ntabwo nzamushaka azanshaka."

Ku wa Kabiri tariki ya 28 Ugushyingo umwaka ushize Gahongayire na Gahima bahawe gatanya isesuye n’Urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru.

Gahongayire akunze kumvikana avuga ko ari umugore wanyuze muri byinshi ariko bikaba byari igipimo kuri we ngo azabere urugero bamwe ajye anabagira inama.

Asigaye yiyita umugore mushya ndetse aherutse no gukora album yitiriye iri zina.

Aline Gahongayire yifurije Gahima isabukuru nziza amwita 'Papa Ineza', umwana wabo witabye Imana
Aline Gahongayire na Gahima babanye nk'umugore n'umugabo gusa baza gutandukana
Bombi bagiranye ibihe byiza byuje ibyishimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza