Urwibutso rw’umunyamakuru Ernesto ku itsinda rya muzika ‘The Friends’ yatangiranye na Umutare Gaby

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 Ugushyingo 2020 saa 10:17
Yasuwe :
0 0

Itsinda The Friends ryari rigizwe na Umutare Gaby n’Umunyamakuru Ernesto Ugeziwe, ntiryamaze kabiri mu muziki kuko ryasenyutse ritaramamara ariko abari barigize bakujije amazina yabo mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Muri Eto Gitarama niho iri tsinda ryari rigizwe n’abasore bari bato mu ngano ryashingiwe. Ryari rishingiye ku bucuti bw’akadasohoka bari bafitanye.

Aba basore bari bakiri bato bahuriye muri iki kigo, Ernesto Ugeziwe agiye kwiga Électricité naho Umutare Gaby we agiye kwiga Electronic.

Bari abasore bisangije gukubagana mu mashuri bigagamo ariko barananiranye kuko batumviraga abarezi babo ari nacyo cyaje gutuma bunga ubumwe.

Ernesto avuga ku nkomoko y’ubucuti bwabo, yagize ati ”Byari ubwana, twari bato ariko bafunga imitwe. Ibihano byahabwaga abandi banyeshuri wasangaga twe twarabyanze ndetse n’abarimu babizi.”

Ku ikubitiro Ernesto avuga ko ariwe wakoze indirimbo ye ya mbere, iyi akaba yari yayikoreye umukobwa bakundanaga ku ishuri.

Nyuma y’iyi ndirimbo yamenyekanye mu kigo, bisanze bakoze itsinda na Umutare Gaby bari inshuti z’akadasohoka.

Ati "Icyo nibuka ni uko indirimbo ya kabiri nagiye kuyikora twamaze kuba itsinda.”

Ku ndirimbo ya kabiri y’iri tsinda bari bise “The Friendz” nibwo bari batangiye kumenyekana.

Ernesto na Umutare Gaby, bakoranye indirimbo eshanu harimo ebyiri zo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aba bakomeje kugerageza gukorana, mu 2012 byarangiye bafashe icyemezo cyo gutandukana. Umutare Gaby yahise atangira kuririmba ku giti cye, Ernesto yinjira mu itangazamakuru.

Ernesto wari winjiye mu itangazamakuru, yiyemeje gufasha Umutare Gaby bari bararuhanye kugeza mu 2016 ubwo yerekezaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu musore wabaye umunyamakuru w’imyidagaduro kuri RBA avuga ko adashobora kuzibagirwa ko Yverry ariwe wabaga abunganira muri studio abafasha mu majwi.

Ikindi atazibagirwa ni umunyamakuru wabaciye ibihumbi bitanu ngo abacurangire indirimbo bayamuha ntanabikore.

Ernesto kandi yavuze ko mu byo atazibagirwa harimo igitaramo bakoreye i Muhanga, aho bari kumwe n’abandi bahanzi nka Emmy, Uncle Austin na Oda Paccy ariko bakaza kubura uko bataha kuko ngo Maître wari wateguye igitaramo yabakwepye bakabura aho berekeza kuko nta tike bari bafite.

Itsinda The Friendz ryakomotse ku bucuti aba basore bari bafitanye
Umutare Gaby na Ugeziwe Ernesto bahujwe n'uko bize ku kigo kimwe
Nyuma yo kurongora, Umutare Gaby yahise ajya gutura muri Australia
Ernesto na we yaje kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho ari kubarizwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .