00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urunturuntu rwongeye kuzamuka, The Ben na Coach Gael bashyirwa mu majwi

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 7 August 2024 saa 08:42
Yasuwe :

Indirimbo “Sikosa” yateje urunturuntu mu bakurikira muzika nyarwanda nyuma yo guta mu gutwi amakuru avuga ko iyi ndirimbo itagisohotse nk’uko bari bayiteze irimo amazina n’amajwi y’abahanzi batatu ari bo Kevin Kade, Element na The Ben.

Iyi ndirimbo amashusho yayo yafatiwe muri Tanzania yakozwe na Director Gad afatanyije na Hascana ndetse na Juma bo muri iki gihugu.

Icyarakaje benshi ni ukumva ko Producer Element yasabye Kevin Kade na The Ben gukura amajwi ye muri iyi ndirimbo bakoranye, habura amasaha make ngo isohoke.

Ni ubusabe bivugwa ko yamenyesheje bagenzi be nyuma y’ibiganiro yari amaze kugirana na sosiyete ya 1:55 AM basanzwe bafitanye amasezerano y’imikoranire.

Abagarutse kuri iyi ndirimbo banemeza ko bayumvise bavuga ko amajwi ya Element arimo aririmba inyikirizo yayo.

Ubwo twandikaga iyi nkuru aba bahanzi uko ari batatu ndetse na Coach Gael ntacyo bari bagatangaje ku nkomoko y’iki kibazo.

Ubwo iki kibazo cyajyaga hanze, Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’abahanzi yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko “Amahano cyangwa Sisiteme yo gucamo ibice n’amategeko bigiye kutwicira inganda ndangamuco. Twaba twararuhiye iki? Twaba tugana he?”

Nta muntu yigeze atunga urutoki waba ukora ibi, gusa nyuma y’aho The Ben na we yanyarukiye kuri Instagram agaragaza ko igihe kigeze uruganda rugatabarwa.

Uncle Austin we yanditse asaba abantu kureka amatiku y’amafuti bagasohora indirimbo.

Mu biganiro bitandukanye byanyuze ku mbuga nkoranyambaga nka X na Instagram, abakurikirana muzika nyarwanda baganiriye kuri iyi ngingo bashyira mu majwi The Ben na Coach Gael bavuga ko ikibazo bafitanye ari yo ntandaro y’ibi bibazo byose.

Abandi bavuga ko Element yakoze amakosa yo gukora indirimbo ndetse akanayirimbamo atabimenyesheje abamuyobora ari bo 1:55 AM nka sosiyete bafitanye amasezerano y’imikoranire ngo bamuhe uburenganzira.

Uzwi nka Godfather ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko iki kibazo kitari kubaho iyo iyi ndirimbo iza kuba itarimo The Ben, asaba Element kugaragaza igituma ashaka kuva mu ndirimbo.

Ati “Icyo nemeza kandi nizeye ni uko iyo iyi ndirimbo iza kuba irimo Element na Kevin Kade ntiyari guhagarikwa, ikibazo kiri hagati ya The Ben na Coach Gael, kiri kubangamira umuziki kandi gishobora kuzana amakimbirane muri uyu muziki.”

Umunyamakuru Djihad avuga ko The Ben na Coach Gael bakwiriye kuza ku mugaragaro bagasasa inzobe bakagaragaza ikibazo bafitanye kigakemurwa mu rwego rwo kwirinda ibindi bibazo nk’ibi biri gutuma Kevin Kade abigwamo ntaho ahuriye na byo.

DJ Brianne we ntiyiyumvisha neza ikibazo The Ben yaba afitanye na Coach Gael cyagira ingaruka ku ndirimbo aba bakoze banashoyemo imari kugera irangiye.

Imvano yo kurebana ay’ingwe hagati ya The Ben na Coach Gael bari basanzwe ari inshuti magara

Mu 2023 Producer Madebeats yashyize umucyo ku kibazo kiri hagati y’uyu mushoramari Caoch Gael n’umuhanzi The Ben gifitanye isano n’indirimbo “Why” yahuje The Ben na Diamond Platnumz.

Uyu Madebeat ni we wakoze iyi ndirimbo ndetse yari afite imigabane muri sosiyete ya 1:55 AM, nubwo na bo batagicana uwaka.

Icyo gihe Coach Gael yagaragaye ku rubuga rwa X yisobanura kuri iki kibazo, ndetse ahamya ko ku bwe nta kibazo afitanye na The Ben.

Gusa Madebeats, agaragaza ko Coach Gael ari we uri inyuma y’ibimaze igihe bivugwa kuri The Ben, agahamya ko yabitewe n’umujinya w’amafaranga amurimo yanze kumwishyura.

Avuga ko Coach Gael yishyuza The Ben abarirwa hagati ya $75,000 - $ 100,000. Aya mafaranga ni ayo Coach Gael avuga ko yakoresheje ubwo hakorwaga indirimbo ‘Why’ The Ben yahuriyemo na Diamond Platnumz.

Madebeats yavuze ko aya mafaranga ari ryo pfundo ry’ibibazo bimaze igihe hagati y’aba bagabo.

Yagize ati "Gael yakomeje kubabazwa no kuba The Ben atari kumwishyura, akabona ko ashobora kubihomberamo, ibyo we yafataga nk’agasuzuguro. Yahoraga ashaka kumena ikibyimba ngo abwire abantu uko byagenze n’uko yariwe amafaranga, akabura ahantu abihera."

Ibi ni na byo uyu musore usigaye atuye mu Bwongereza yashingiyeho, ahamya ko abakoresha imbuga nkoranyambaga baharabika The Ben baba batumwe na Coach Gael ushaka kwihimura ku mafaranga yambuwe, nubwo ba nyir’ubwite ntacyo barabivugaho.

The Ben na Coach Gael bashyizwe mu majwi ku kwivana mu ndirimbo kwa Element

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .