Urukundo rwa Demi Lovato n’umukunzi we ruri mu marembera nyuma y’amezi abiri amwambitse impeta

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 Nzeri 2020 saa 01:17
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’amezi abiri bambikanye impeta y’urukundo, umuhanzikazi Demi Lovato n’umukunzi we Max Ehrich usanzwe ari umukinnyi wa filime, bahisemo ko buri umwe aca inzira ye.

Ikinyamakuru People cyatangaje ko gifite amakuru ava mu nshuti za hafi z’aba bombi, ko buri wese yamaze guca ukwe, nyuma y’uko mu ntangiro z’uku kwezi bakoze ibirori bishimira amezi atandatu bari bamaze mu rukundo.

Ngo batangiye kugirana ibibazo mu byumweru bike bishize. Umwe mu nshuti zabo yagize ati “Demi na Max babaga bari kumwe isaha ku yindi mu minsi irindwi y’icyumweru mu mezi menshi ashize. Buri kimwe cyari ukwishima. Gusa ubu bari ku nkombe z’ugutandukana kwabo.”

Undi yagize ati “Demi na Max bafashe umwanzuro wo gutandukana, kugira ngo buri wese yite ku kazi ke. Buri wese yubaha undi, kandi bazakomeza kubana nk’inshuti zisanzwe.”

Ubwo yambikwaga impeta y’urukundo, Lovato w’imyaka 28 yabitangaje yifashishije urukuta rwa Instagram, aho yanditse amagambo agaragaza umunezero udasanzwe, yishimira ko ‘abonye uwo bagiye gufatanya urugendo rw’ubuzima’.

Ati “Niyumvishemo ko nkukunda kuva igihe twahuraga. Ni ikintu ntashobora gusobanurira umuntu utarahura nacyo […] sinari narigeze nkundwa urukundo rutagira icyo rugenderaho mu buzima bwanjye (uretse ababyeyi banjye nibo bari bararumpaye gusa). Ntiwigeze unshyiraho igitutu cyo kuba ikintu icyo aricyo cyose kitari njye.”

Yakomeje avuga ko akunda uyu musore kurusha uko abantu babibonye mu byo yanditse, yemeza ko amukunda kugeza ku mwuka we wa nyuma azahumeka ndetse akaba afite amashyushyu yo gutangira urugendo rw’ubuzima nk’umugore we.

Max nawe yashimagije umukunzi we, avuga ko ari umukobwa wihariye kandi mwiza imbere n’inyuma.

Urukundo rw’aba bombi rwatangiye guhwihwiswa muri Werurwe uyu mwaka. Bombi bakundaga kubigaragaza bifashishije imbuga nkoranyambaga, ariko bataratangira guterana imitoma.

Demetria Devonne Lovato [Demi Lovato] ni Umunyamerikakazi wamamaye cyane mu muziki, mu ndirimbo zirimo ‘Give your heart a break’, ‘Sorry not sorry’, ‘Heart attack’ n’izindi nyinshi. Yatangiye umuziki mu 2002.

Akoresha ibicurangisho bitandukanye birimo piano na gitari. Aririmba injyana zirimo Pop, pop rock na R&B.

Umukunzi we Max Ehrich ni umuririmbyi, akaba umukinnyi wa filime, na we akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bivugwa ko Demi Lovato n'umukunzi we baba baratandukanye bucece
Demi Lovato, ubwo umukunzi we yamwambikaga impeta y'urukundo
Urukundo Demi Lovato n'umukunzi we bari bamazemo amezi atandatu rwaba ruri mu marembera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .