Urukundo rw’umuraperi Shizzo na Isimbi Alliance rwageze ku iherezo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 Kanama 2020 saa 11:56
Yasuwe :
0 0

Umuraperi w’Umunyarwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Shizzo, yatangaje ko yamaze gutandukana na Isimbi Alliance, umukinnyi wa Filime nyarwanda wanigeze kuba umunyamakuru.

Urukundo rw’aba bombi rumaze iminsi rwarajemo agatotsi, bigiye hanze ko rwarangiye nyuma y’igihe bagerageza kubihisha ari nako bagerageza kurugarura ariko bikanga.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kanama 2020, mu kiganiro na IGIHE, Umuraperi Shizzo yavuze ko urukundo rwabo rwarangiye.

Yagize ati ”Ubu meze neza byararangiye twaratandukanye.” Shizzo yavuze ko atari we wahisemo kubivuga, ahubwo ari Isimbi wabyivugiye.

Isimbi Alliance na we yemeye ko yamaze gutandukana na Shizzo, aba bombi icyo bahurizaho ni uko banze gutangaza impamvu yatumye batandukana.

Isimbi yagize ati ”Bimaze igihe, twagerageje ibishoboka byose ariko byaranze, nta rukundo ruhari ubu Shizzo ni inshuti bisanzwe.”

Mu minsi ishize aba bombi basibye amafoto bari bahuriyeho kuri Instagram ndetse buri wese akura undi mu bamukurikira, kiba ikimenyetso cya mbere cy’uko umubano wabo utameze neza.

Hari amakuru ahamya ko mu gihe gishize baganiraga kenshi bibaza ku rukundo rwabo ariko biza kurangira bafashe icyemezo cyo kurekana burundu.

Urukundo rwa Shizzo na Isimbi rwatangiye kuvugwa mu 2018 ubwo uyu muraperi yazaga mu Rwanda aho yanakoreye ibitaramo bitandukanye.

Isimbi yari aherutse gutangaza ko yakundanye na Shizzo nyuma y’igihe kinini bari bamaze ari inshuti z’akadasohoka.

Shizzo yaherukaga kwifashisha Isimbi mu mashusho y’indirimbo yise ‘Agatoki ku kandi’ yakoranye na Queen Cha.

Umuraperi Hakizimana Agape [Shizzo] utuye muri Leta ya Indiana muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yavutse mu 1993, avukira i Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

Yinjiye mu muziki mu mwaka wa 2013 akorewe indirimbo ye ya mbere na Lick Lick.

Isimbi Alliance yamenyekanye cyane mu ruganda rw’imyidagaduro aho yagaragaye muri filime zitandukanye, anaba umunyamakuru w’imyidagaduro kuri Flash FM.

Shizzo na Isimbi basohokanaga henshi muri Kigali igihe uyu muhanzi yabaga yaje mu Rwanda
Shizzo na Isimbi bajyanaga mu bikorwa bitandukanye
Isimbi Alliance ni umwe mu bakinnyi ba filime bakanyujijeho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .