00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukundo ruraryoshye hagati ya Jay Pac na Umutoniwase wakanyujijeho na Kwizera Olivier

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 July 2022 saa 07:42
Yasuwe :

Urukundo rugeze aharyoshye hagati y’umuraperi Jay Pac utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Umutoniwase Nadia, uri mu bakinnyi bagezweho muri sinema nyarwanda.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE ahamya ko aba bamaze hafi umwaka batangiye urugendo rw’urukundo, ariko bari barabigize ibanga.

Umwe mu nshuti zabo twaganiriye yagize ati "Bamaze igihe bakundana, ntabwo ari inkuru nshya ahubwo igihari ni uko batangiye kubyerura muri iyi minsi."

Uyu yahishuye ko ubusanzwe Jay Pac na Umutoniwase bari inshuti zisanzwe, ubucuti bwabo buza gukura buvamo urukundo rwatangiye mu mpera z’umwaka ushize.

Rwatangiye gukura ubwo Jay Pac yakoreraga ibiruhuko bye i Kigali. Inshuro nyinshi yakunze kugaragara ahantu hatandukanye ari kumwe na Umutoniwase, ariko batarerura ko bakundana.

Umutoniwase yongeye kuvugwa mu rukundo nyuma y’uko atandukanye n’umukinnyi w’umupira w’amaguru Kwizera Olivier, bari bamaze igihe bakundana.

Mu kiganiro yigeze kugirana na IGIHE, ubwo yabazwaga ku mubano we na Kwizera Olivier yagize ati "Kwizera ni inshuti yanjye, twatangiye ubucuti ntazi niba anakina umupira, byo nabimenye nyuma. Ibyo gukundana byo ni ubuzima bwite bwanjye."

Uretse sinema aho akina muri filime Umuturanyi, Umutoniwase yitabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss Global Beauty Rwanda anegukanamo ikamba rya Miss Popularity, anitabira irya Miss Rwanda 2022, icyakora ntiyabasha kubona itike yo guhagararira Umujyi wa Kigali yifuzaga.

Jay Pac ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Azwi cyane mu ndirimbo nka Outside yakoranye na Kivumbi, Umugisha yakoranye na Bushali, We move yakoranye na B Threy, Kigalimatic yakoranye na Bull Dogg n’izindi nyinshi.

Umutoniwase yabanje kukanyuzaho mu rukundo na Kwizera Olivier
Ubwo Jay Pac aheruka i Kigali, inshuro nyinshi yagaragaraga ari kumwe na Umutoniwase
Abari inshuti bagiye bubaka urukundo rwabo gahoro gahoro
Kuri ubu Jay Pac yamaze kwigarurira umutima wa Umutoniwase
Imitoma ku mbuga nkoranyambaga muri iyi minsi ni ibicika
Umutoniwase azwi cyane muri sinema nyarwanda muri filime yitwa 'Umuturanyi' akinamo ari muganga
Umutoniwase yitabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss Global Beauty Rwanda anegukana ikamba rya Miss Popularity
Umutoniwase yitabiriye Miss Rwanda 2022, icyakora ntiyabasha kubona itike yo guhagararira Umujyi wa Kigali muri iri rushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .