00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukundo ruragurumana hagati ya Ye na Julia Fox

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 January 2022 saa 04:16
Yasuwe :

Ye [Kanye West] na Julia Fox bamaze igihe bavugwa mu rukundo, bagaragaye basohokanye ndetse batambuka ku itapi itukura bafatanye agatoki ku kandi bambaye banajyanishije.

Bombi bajyanye muri Kenzo Fall/Winter 2022/2023 fashion show nka kimwe mu bice bigize Paris Fashion Week mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa mu mpera z’icyumweru gishize, aho bari bambaye bajyanishije amakote ya denim n’amapantalo y’ubwo bwoko.

Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bagereranyije uku kujyanisha n’ukwakozwe na Britney Spears na Justin Timberlake muri American Music Awards mu 2001 ubwo bakundanaga.

Julia Fox wamenyekanye muri filime zitandukanye zirimo iyitwa ‘Uncut Gems’ yamamaye cyane. Amaze iminsi avugwa mu rukundo n’umuraperi Ye aheruka kuvuga ko atamukurikiyeho ubutunzi n’ubwamamare kuko yakundanye n’abanyamafaranga benshi banafite ubwamamare.

Guhera muri Mutarama 2022, Ye na Julia Fox batangiye kugaragara basohokanye i New York, basangira ibyo kurya nimugoroba muri restaurant izwi nka Carbone. Ye w’imyaka 44 na Fox wa 31 bagaragaye bwa mbere bari gusangira ku wa 1 Mutarama 2022 nk’uko TMZ yabitangaje.

Aba bombi batangiye kugaragaza ko bakundana mu ntangiro z'uku kwezi
Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bagereranyije uku kujyanisha kwa Ye na Julia n’ukwakozwe na Britney Spears na Justin Timberlake muri American Music Awards mu 2001 ubwo bakundanaga
Julia Fox na Ye bagaragaye bwa mbere batambuka ku itapi itukura bambaye imyenda bajyanishije
Julia Fox na Ye bamaze iminsi badasigana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .