Urukundo rugurumana rukomeje kunugwanugwa hagati ya The Ben na Miss Pamela

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 Ugushyingo 2020 saa 10:08
Yasuwe :
0 0

Mu myaka isaga 12 amaze mu muziki nyarwanda ari umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye, Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben ntajya ashyira hanze ubuzima bwe bw’urukundo.

Ntabwo akunze gushyira ku mbuga nkoranyambaga umukobwa bakundana cyangwa se ngo avuge byihariye ku buzima bwe bw’urukundo, ndetse kenshi iyo abibajijweho araruca akarumira.

Nyamara ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi! Mu minsi ishize hatangiye gututumba umwuka w’urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella, wahatanye muri Miss Rwanda mu 2019 akaza mu bakobwa 20 bashakishwagamo Nyampinga w’u Rwanda, ndetse muri uwo mwaka aba Igisonga cya Mbere cya Miss Zuri Africa Queen, irushanwa ryabereye muri Kenya.

Bishimangirwa n’amafoto y’aba bombi yakomeje gusakazwaga ku mbuga nkoranyambaga umunsi ku wundi, ndetse hari n’amakuru avuga bakunda gusohokana kenshi, kandi muri Kanama 2020 bigeze kujyana ku kiyaga cya Muhazi.

Pamella ukunze kugaragaza amarangamutima ye kuri The Ben, aherutse gushyira hanze ifoto bari kumwe, arangije ayiherekesha amagambo agira ati “Mine” bisobanuye ‘Uwanjye”.

Ku wa 9 Mutarama 2020 ku isabukuru y’amavuko ya The Ben, uyu mukobwa yashyize ifoto y’uyu muhanzi kuri Instagram, arangije ati "Uri umunyamutima mwiza, ugira urukundo, uri uwo kwizerwa ndetse umutima wawe ni munini kukurusha. Imana ihe umugisha undi mwaka wawe […]"

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Uwicyeza kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ugushyingo, yabajijwe icyihishe inyuma y’umubano we na The Ben, aryumaho.

Ati "Ni ubuzima bwite bw’umuntu, ndumva nta kirenze nabivugaho. Ni ibisanzwe, nta mpamvu yo kubitindaho. Iyo umuntu adashaka kuvuga ikintu ntabwo aba agishaka kandi nta n’ikintu byabamarira. Ni ugutegereza igihe nikigera, ibyo mugomba kumenya muzabimenya."

Abantu benshi bakunze kuvuga byinshi ku mubano wa The Ben n’uyu mukobwa.

Uwitwa Eric_endogenous we yigeze kugira ati "Abenshi baramwifuje [avuga The Ben] baramubura none umwana aramwegukanye."

Muri Mata 2018 The Ben ari muri Samedi Détente, ikiganiro gica kuri Radio Rwanda, yabajijwe niba afite umukunzi, mu gusubiza ati "Oya. Niyo naba mufite ntabwo nabivuga. Ntawe mfite. Nta kibura ariko uba ureba icyo ugomba gushyira imbere."

"Kimwe n’undi musore wese aba ari ugushaka amafaranga, kubaka, kwiga n’ibindi, ku buryo n’uwo wazazana wamwubahisha. Nta wamenya bizaba nko mu myaka iri imbere. Amahitamo siyo yabaye ikibazo."

Nyuma y’icyo gihe, The Ben yavuzwe mu rukundo n’abakobwa batandukanye barimo uwo yakoresheje mu mashusho y’indirimbo yise ‘Vazi’, yabazwagaho akavuga ko atifuza kumushyira hanze, cyane ko n’amazina ye yagizwe ibanga.

Hari n’abigeze gukwiza ko akundana n’umuhanzikazi Ruth B wo muri Canada, ariko nabyo biza gufatwa nk’ibihuha bidafite aho bishingiye na hato.

Muri Kanama 2019 kandi The Ben yigeze kuvugwa mu rukundo na Zari, nyuma y’amashusho yasakaje ku mbuga nkoranyambaga agaragaramo uyu wari umugore wa Diamond Platnumz, barimo gusangira banumva indirimbo ye ’Vazi’.

The Ben icyo gihe yabwiye IGIHE ko asanzwe aziranye na Zari, ari nabyo byatumye ubwo bahuraga bafata amashusho bari kumwe, yemeza ko badakundana.

Uwicyeza Pamela w’imyaka 21, yasoje amashuri yisumbuye mu bijyanye n’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (HEG) kuri APADE ku Kicukiro. Ateganya gutangira kwiga kaminuza mu mwaka utaha.

The Ben we yavukiye i Kampala ku wa 9 Mutarama 1988. Ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .