00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukundo rugeze aharyoshye hagati ya Dj Julz na Dj Rugamba basigaye bacurangana nk’itsinda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 Ugushyingo 2021 saa 08:21
Yasuwe :

Dj Rugamba yahishuye ko uretse kuba yaramaze kwihuza na Dj julz bagakora itsinda rya ‘Boo’d up DJs’, no mu buzima busanzwe urukundo rwabo rugeze aharyoshye nubwo nta byinshi yifuje kurutangazaho.

Umunyarwanda yaciye umugani ngo akari ku mutima gasesekara ku munwa, nyuma y’igihe DJ Rugamba na Dj Julz bahuriye mu itsinda rya ‘Boo’d up DJs’ bakundana mu ibanga rikomeye, kuri ubu bemereye IGIHE ko bari mu rukundo.

Uyu mukobwa yabwiye IGIHE ko we na DJ Julz batangiye gukorana mu itsinda rya ‘Boo’d up DJs’ kuva muri Nyakanga 2021, icyakora ntiyahisha ko hagati yabo harimo n’umwuka w’urukundo nubwo atifuje kugira byinshi aruvugaho.

Ku kijyanye n’urukundo Dj Rugamba yavuze ko nta byinshi yifuza kubivugaho icyakora ahamya ko batangiye nk’itsinda ari nayo mpamvu kenshi basigaye bacuranga banari kumwe.

Henshi mu ho basigaye bacuranga, yaba DJ Julz na DJ Rugamba basigaye baba bari kumwe nk’itsinda rishya ry’aba Djs ryinjiye mu muziki w’u Rwanda.

DJ Julz usigaye akundana na Dj Rugamba bakanakorana muri ‘Boo’d up DJs’ yamenyekanye cyane akorana na Dream Team Djs, icyakora mu buryo butamenyekanye yaje kuyivamo atangira gukorana n’uyu mukobwa.

Inshuro nyinshi DJ Julz na DJ Rugamba basigaye bakoraa nk'itsinda
Mu gitaramo cya Kigali Kanivore giheruka, bacuranzemo nk'itsinda
DJ Rugamba yahamije ko asigaye ari mu rukundo na DJ Julz bamaze igihe bakorana nk'itsinda
DJ Julz ibya Dream Team Djs yabivuyemo yishingira ‘Boo’d up DJs’ ahuriyemo n'umukunzi we DJ Rugamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .