Urukumbuzi ni rwose! Tumwe mu tubyiniro benshi banyotewe kongera gutaramiramo (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 Kanama 2020 saa 11:05
Yasuwe :
0 0

Mu gihe gishize Isi itarugarizwa n’icyorezo cya Coronavirus, mu mpera z’icyumweru wasangaga abantu babukereye bagiye gusomera kamwe mu tubyiniro, kamara kubageramo bagacinya akadiho.

Muri uyu mwaka biragoye cyane kuko wazanye ibihe bidasanzwe aho ubu hashize igihe kinini abanyabirori, bafata gusohoka no gusangira na bagenzi babo ahari abantu benshi nk’inzozi, kuko baheruka ibihe nk’ibyo mu ntangiriro za Werurwe uyu mwaka.

Benshi barakumbuye cyane ndetse bibaza niba hari igihe kizongera kubaho Isi ikabaho mu bihe bisanzwe, bakongera kubyina no gusabana, bagatahira igihe bashakiye; kuko ubu kugenda nijoro byabaye ikizira mu bihugu byinshi birimo n’u Rwanda.

Ahabarizwaga utubyiniro ubu ntibyagutangaza uhanyuze ugasanga hahinduriwe isura, hagashyirwamo indi mirimo cyane ko ba nyiraho barambiwe gutegereza igihe tuzafungurira kuko ubona nta n’icyizere gihari kubera ubwiyongere bw’ubukana bwa Coronavirus buba bwinshi umunsi ku wundi.

Igihe ibintu byose bizaba byakomorewe, hari abazafatira feri ya mbere mu tubyiniro bagiye kwimara umubabaro bari bamaranye iminsi.

Dj Marnaud uri mu ba-Dj bakomeye mu Rwanda yabwiye IGIHE kuba utubyiniro tugiye kumara amezi asaga ane tudakora, ari ikintu gikomeye ndetse ari bwo yabonye agaciro k’umuziki wo mu kabyiniro.

Ati “Nkumbuye kubona abantu bishima babyina, noneho ubu nibwo nabonye ko mu buzima hakenerwa umunsi wo kwishima no kuruhuka mu mutwe, igihe utubyiniro tuzafungura bizaba ari byiza mu buryo bukomeye.”

Yavuze ko yumva ibi bihe birangiye nibura abantu bazashyirwa nko muri Stade maze aba-Djs b’intoranywa bakabaha umuziki w’urunyurane ku buryo bibagirwa imibabaro yose bamaranye iminsi. Kuri we ngo ibyishimo ku bantu bizaba ari byose bameze nk’abisilayeli bamaze kwambuka inyanja itukura bavuye mu gihugu cy’uburetwa.

IGIHE yifashishije aba-Djs batandukanye yakoze urutonde rw’ahantu ho kwidagadurira muri Kigali, abantu bakundaga kujya bagiye kubyina, hakumbuwe muri iki gihe.

Sky Lounge

Sky Lounge ni hamwe mu hari hamaze iminsi hagezweho mu rubyiruko. Wasangaga mu mpera z’icyumweru benshi bagiyeyo kuharuhukira bafata icyo kurya banamirisha icupa umuziki. Hari haharawe bikomeye ku buryo guhera ku wa Gatatu bamwe batangiraga kujyayo, ugasanga ku Cyumweru hageze batazi uko iwabo hasa.

Iyo wavugaga akabyiniro benshi mu mitwe yabo hahitaga hazamo akangaka. Sky Lounge iherereye i Remera mu muhanda w’amabuye uva kuri rond point yo kwa Lando ugana Sonatubes.

Sky Lounge iri mu tubari twari dukomeye ubwo badufungaga
Sky Lounge ni kamwe mu tubyiniro twari tugezweho mu gihe gishize Coronavirus itarugariza Isi

People Bar & Dance Venue

Aka ni kamwe mu tubari tumaze kubaka izina mu Rwanda ndetse gakundwa na benshi biganjemo urubyiruko. Mu mpera z’icyumweru cyane cyane ku wa Gatanu wasangaga abantu biruka amasigamana bashaka kujyayo kurya ubuzima.

Uretse kuba akabari aha hari n’akabyiniro gakomeye. Hajyaga habera ibitaramo bitandukanye birimo ibya Shaddy Boo ndetse akenshi ibyamamare byo hanze y’u Rwanda iyo byabaga byaje niho byajyga kubonanira n’abafana. Aka kabyiniro gaherereye Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

Hari abakumbuwe bitavugwa kujya muri People Club
Mu mpera z'icyumweru mu masaha ya nijoro imodoka zabaga zuzuye kuri People

Downtown Club Bar & Restaurant

Aha naho ni hamwe mu hantu hari hatangiye kugira igikundiro. Aka kabyiniro gaherereye mu Mujyi rwagati mu nyubako za Downtown muri etage iteganye n’aho imodoka za Nyamirambo zihagarara.

Benshi mu banyamujyi ku wa Gatanu iyo babaga basoje akazi bajyaga kuruhukira muri Down Town Club bafata kamwe, bumva umuziki uyunguruye ndetse banabyina. Hari hamaze kwamamara cyane kubera uburyo habaga umuziki wa Karaoke ukundwa cyane.

Aka kabyiniro ni ak’umusore wa Mukeshabatware Dismas witwa Migambi Gilbert, usanzwe ari n’umunyamakuru kuri Magic Fm y’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA.

Downtown Club Bar Restaurant yari itangiye kwigarurira benshi iri mu tubyiniro abantu bazafatiramo feri ya mbere

Inema Arts

Aha ho si mu kabyiniro ahubwo ni ahantu abantu benshi bakunda guhurira bagamije kwidagadura no kuganira ndetse no kumenyana. Benshi bahakundira uburyo hadapfa kwisukirwa na buri wese kuko ibinyobwa byaho n’ibiribwa bihenda cyane, bigatuma hataba akajagari ahubwo hajya uwifite.

Aha ariko n’abakobwa bashaka kurembuza abanyamafaranga bajya bahasohokera. Umwihariko waho ni uko usanga abantu benshi baba bahasohokeye baba biganjemo abanyamahanga. Inema Arts Centre iherereye Kacyiru.

Inema Arts Centre ni hamwe mu hantu hakumbuwe na benshi

Riders Lounge

Aha habamo akabari, Restaurant ndetse by’umwihariko hakaba ahantu ho kwidagadurira abantu babyina. Riders iherereye hafi ya Kimihurura, iteganye na Kigali Convention Centre na Radisson Blu Hotel. Iri mu igorofa ya mbere mu nyubako ya Kigali Heights.

Naho mu mpera z’icyumweru habaga hakubise huzuye abantu bashaka kwimara icyaka no kunanura amaguru bifashishije umuziki.

Riders Lounge abantu bakumbuye kujyayo bagiye kubyina

New Fuchsia Lounge (Kwa Jules)

Hahereye Cercle Sportif De Kigali i Gikondo. Ni hamwe mu hantu hakundwaga cyane mu biganjemo urubyiruko haharawe bikomeye ku buryo mu mpera z’icyumweru habaga huzuye abantu. Habaga hateraniye amagana y’abantu bagiye gucinya akadiho no kwishimisha.

Ntabwo habaga hari abantu basanzwe gusa ahubwo n’ibyamamare byahajyaga bigiye kuganira. Ku Cyumweru habaga icyitwa “Sunday hangover” cyitabirwaga na benshi bari gusezera kuri weekend abandi bari kwivura isindwe bifashishijwe ibirirwa bitandukanye.

Kwa Jules i Gikondo Coronavirus yafunze hari mu hantu hagezweho mu buryo bukomeye

Chillax Lounge i Nyarutarama

Hazwi nka Century Park cyangwa Chillax Lounge. Ni mu nyubako iherereye Nyarutarama hafi na Nyarutarama Tennis Club.

Ko si akabyiniro nk’utundi dusanzwe ariko naho abantu bakundaga kujyayo bagiye gusoza icyumweru. Bavangirwaga umuziki n’aba-Djs bakomeye barimo Dj Marnaud n’abandi.

Buri Kane abantu babaga babukereye bagiye kwiga imbyino zitandukanye zirimo Salsa, Kizomba n’izindi. Umuntu wese wahaririye icyanga cy’ubuzima umuganirije yakubwira ko hari mu hantu akumbuye bitavugwa.

Muri Chillax Lounge benshi bakumbuye kujyayo kubyina Salsa

Cocobean

Aka na ko ni kamwe mu tubari dufite n’akabyiniro muri Kigali gakundwa mu buryo bukomeye. Abanyabirori mu mpera z’icyumweru wasangaga babucyereye bashaka kwidagaduriramo no kwimara icyaka.

Billionaires Vip Bar Club yasohokeragamo abifite bamara kunyurwa n'agatama bagacinya akadiho

Sundowner

Sundowner ni hamwe mu hantu abanya-Kigali bakunda gusohokera kubera uburyohe bw’umuziki waho, uko Pizza yaho y’akataraboneka n’inyama z’ihene ziba zihariye.

Benshi bajyagayo bagiye kurya ibya nijoro ariko bafite gahunda yo kuza gukomerezaho ikirori cyane ko igicuku kinishye aribwo abakunda kuryoshya no kubyina babaga bahasesekaye.

Abasohokeragayo benshi batahaga isake ibitse ndetse bamwe isindwe ari ryinshi.

Sundowner hakundwa na benshi
Sundowner naho hakumbuwe bitavugwa

White Club

Aka kabyiniro gaherereye Kimironko mu karere ka Gasabo iruhande neza rwa Simba Supermarket. Kakoraga kuva ku wa Mbere kugeza ku wundi wa Mbere.

Uretse kuba akabyiniro kanagira Buffet ku buryo iyo yajyagayo yagiraga isindwe, akashaka icyo kurya yarangiza agatangira bundi bushya.

Aba-Dj batandukanye barimo Dj Anita Pendo basusurutsaga abahasohokeraga. Ku wa Gatanu habaga hari itsinda ry’abacuranzi bacuranga Live rikunzwe mu mujyi wa Kigali ryitwa “Share Jazz Band” rigasusurutsa abahaje, mu gihe ku wa Gatandatu habaga hari irindi tsinda ryitwa “Viva Beat Band”.

Buri ku Cyumweru muri White Club habaga hari umuziki ucurangwa n’aba-Djs bakomeye ndetse kenshi hagatumirwa abahanzi bataramira abantu babinjiza mu ntangiriro z’icyumweru.

Aka kabyiniro kubatse izina rikomeye biturutse ku bitaramo byahaberaga mu mpera za buri kwezi bizwi nka Silent Disco, aho aba-Djs bakomeye mu Rwanda bahateraniraga maze bagahata umuziki abantu.

Silent Disco yo muri White Club yakururaga benshi
White Club iri mu tubyiniro dukumbuwe

Billionaires Vip Bar & Club

Aka kabyiniro kajyamo abifashije gaherereye muri The Manor Hotel i Nyarutarama. Ntabwo abantu benshi bakazi kubera uburyo kihagazeho ariko nako abajyaga bagasohokeramo ubu urukumbuzi ni rwose!

Billionaires Bar Restaurant mu hakumbuwe n'abanyabirori bifite
Billionaires Vip Bar Club yasohokeragamo abifite bamara kunyurwa n'agatama bagacinya akadiho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .