Ku wa 12 Gashyantare 2025, Bad Rama yifashe amashusho agaragaza ko afite ikibazo kimukomereye, ahamya ko agifitanye n’uyu Basil ari na we wamureze.
Muri aya mashusho, Bad Rama yavugaga ko ahangayikishijwe n’uko uyu mugabo yamushoye mu manza nyamara amurenganya ndetse n’inyandiko yifashishije zikaba impimbano.
Bad Rama utarigeze avuga mu by’ukuri ikirego yarezwe, yahamyaga ko Basil yamushoye mu manza nyuma y’uko amwishyuje ibihumbi 30$ y’akazi bakoranye mu bihe bitandukanye.
Icyakora ntabwo Bad Rama yifuje gusobanura neza umuzi w’ikibazo yavugaga ko afitanye na Basil, gusa yijeje abamukurikira ko yiteguye kuzabiva imuzi mu gihe cya vuba.
Nubwo atavuze iby’urubanza baburanaga, IGIHE yaje kubona inyandiko yarwo cyane ko inyandiko y’icyemezo cy’urukiko igaragaza ko rwaciwe ku wa 12 Gashyantare 2025.
Uru rubanza rwaburaniwe mu Rukiko rwa ‘Maricopa County Justice’ ruherereye muri Arizona.
Uru rukiko rwanzuye ko Bad Rama agomba gusohoka mu nzu ya Basil wari wamureze asaba ko rumutegeka kuyisohokamo nyuma y’uko yari yarinangiye kumwishyura 6900$ y’ubukode.
Uretse kuyisohokamo, Bad Rama yategetswe kwishyura aya mafaranga yari abereyemo nyir’inzu.
Amakuru ahari avuga ko Bad Rama yari asanzwe atuye mu nzu ya Basil iherereye muri Arizona, nyuma yo kutabona amafaranga y’ubukode ndetse akagerageza kumwingingira kuyivamo bikagorana, nyiri nzu yagannye inkiko asaba ko Urukiko rwamutegeka kuyivamo ari nabyo byabaye ku wa 12 Gashyantare 2025.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!