00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwatesheje agaciro ubujurire bwa R. Kelly

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 February 2025 saa 07:15
Yasuwe :

Urukiko rw’Ubujurire rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwemeje igihano cyahawe R. Kelly ku byaha byo gucuruza abantu n’ibindi bifitanye isano no gukoresha abantu imibonano mpuzabitsina ku gahato, rushimangira ko hari ibimenyetso bihagije bituma uyu muririmbyi agomba kuguma muri gereza.

Urukiko rw’ubujurire ruri i Manhattan ku wa 12 Gashyantare 2025, nibwo rwatesheje agaciro ibirego bya R. Kelly byavugaga ko abashinjacyaha batashoboye kugaragaza neza uko yagiye akora ibyaha yahamijwe.

Ni ibyaha byo guhohotera abagore n’abakobwa batarageza imyaka y’ubukure akabakoresha imibonano mpuzabitsina, nyuma akabagirira nabi.

Umucamanza Denny Chin yavuze ko ubushinjacyaha bwatanze ibimenyetso bifatika bigaragaza uburyo Kelly yashutse abakobwa n’abagore bakiri bato, akagerageza kugenzura ubuzima bwabo, kandi akabahatira gukurikiza ibyo yashakaga binyuze mu gukoresha iterabwoba, kubahohotera mu buryo bw’imvugo no ku mubiri.

Imyanzuro y’urukiko yanditswe n’akanama k’abacamanza batatu, Chin yavuze ko abacamanza basanze R.Kelly, w’imyaka 58, yari afite umugambi wo kwereka abo yahohoteraga ko baragirirwa nabi nibaramuka banze kubahiriza ibyo yashakaga.

Umwunganizi wa Kelly mu mategeko, Jennifer Bonjean, yavuze ko umukiliya we ashobora kwitabaza Urukiko Rukuru rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuko iki cyemezo kitabanyuze.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha bwa Brooklyn yanze kugira icyo atangaza kuri iki cyemezo.

R. Kelly akomeje igifungo cy’imyaka 30 yahawe nyuma yo guhamywa ibyaha n’urukiko rwa Brooklyn muri Nzeri 2021.

Mu byo yahamijwe harimo icyo kuba umuyobozi w’imitwe y’abahezanguni no kunyuranya n’amategeko inshuro umunani mu bijyanye n’itegeko rya Mann Act, ribuza gutwara abantu mu buryo bwambukiranya za leta hagamijwe kubakoresha uburaya.

Kelly uzwi cyane ku ndirimbo ye “I Believe I Can Fly” yegukanye igihembo cya Grammy mu 1996, yakomeje guhakana ibi byaha, nubwo yari amaze imyaka isaga 20 ashinjwa imyitwarire mibi.

Mu rubanza rwe, abatangabuhamya 45 batanzwe n’ubushinjacyaha, barimo n’abahohotewe, bavuze mu buryo burambuye bw’uko Kelly n’itsinda rye ryagenzuraga ubuzima bw’abo yahohoteye.

Ibi byarimo kubasaba kwita Kelly ‘Daddy’, gusaba uruhushya mbere yo kurya cyangwa kujya mu bwiherero no kwandika yemeza ko atari we ugomba kubazwa ibyo yabakoreye.

Ubujurire bwa Kelly bwari bugizwe n’ibirego by’uko ubushinjacyaha butagaragaje uko yashakaga kwanduza abantu indwara y’imitezi, yari yararwaye ariko akajya akora imibonano mpuzabitsina adakoresheje agakingirizo kandi abo bayikoranye atabibabwiye.

Yashinjaga kandi abacamanza bane kuba bari bazi ibyimbitse ku kirego cye mbere y’uko urubanza ruba.

Iyi dosiye itandukanye n’iyo muri Nzeri 2022, aho Kelly yakatiwe n’urukiko rwo muri Chicago azira ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina ku bana.

Urwo rukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka 20, ariko umucamanza yemeza ko umwaka umwe wongewe ku gifungo cye, mu gihe indi myaka 19 izagirana isano n’igifungo cy’imyaka 30 yahawe mbere. Bivuze ko kugeza ubu azafungwa imyaka 20.

Mu Ukwakira 2024, Urukiko Rukuru rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rwatesheje agaciro ubujurire bwe ku rubanza rwa Chicago.

Kuri ubu, Kelly afungiye muri gereza iri mu Mujyi wa Butner, muri Leta ya North Carolina, aho uwahoze ari rwiyemezamirimo wa Ponzi scheme, Bernard Madoff, yahoze afungiye mbere yo gupfa. Mu gihe nta gihindutse R.Kelly azaba yemerewe gufungurwa mu Ukuboza 2045, afite imyaka 78.

Urukiko rwatesheje agaciro ubujurire bwa R.Kelly rwemeza ko akomeza gufungwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .