00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwategetse ko Young Tone arekurwa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 Nyakanga 2021 saa 04:42
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Umuraperi Dushime Antoine [Young Tone] wari ufunze akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15 arekurwa.

Mu isomwa ry’imyanzuro y’Inteko yaburanishije urubanza Ubushinjacyaha bwaregagamo Young Tone, ryabaye kuri uyu wa 30 Nyakanga 2021, Umucamanza yavuze ko basanze nta mpamvu zikomeye zatuma uregwa akurikiranwaho icyaha ashinjwa, ahita ategeka ko arekurwa nyuma y’iri somwa.

Young Tone w’imyaka 39 yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ku wa 18 Nyakanga 2021.

Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwavuze ko Young Tone akekwaho kuba ku wa 16 Nyakanga 2021 yarahohoteye umwana w’umukobwa utarageza imyaka y’ubukure, nyuma yo kumushukisha kumucumbikira ubwo bwari bumwiriyeho.

Icyo gihe ngo yamusanze ku muhanda, ashaka akazi ko mu rugo aho yari mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera, Akagari ka Rukiri I, Umudugudu wa Rebero.

Young Tone yemereye Ubushinjacyaha ko bakoze imibonano mpuzabitsina ariko avuga ko yari azi ko uwo mukobwa ari mukuru, arengeje imyaka 18 kandi ko bari babyumvikanye.

Ibi ni na byo Young Tone yabwiye umucamanza, wasabye Ubushinjacyaha kugaragaza icyangombwa cy’amavuko cy’uwo mwana kirabura, gusa bavuga ko bazagishyira muri system.

Dushime Antoine ubusanzwe witwa Young Tone ni umuraperi wahoze mu itsinda rya Young Dream, yanabaye muri Stone Church yarimo Bull Dogg, Fireman, Nick Breezy na Green P.

Yamenyekanye cyane mu ndirimbo “Amahoro” y’umuramyi Gaby Kamanzi, ndetse ni we wumvikana uririmbamo amagambo y’Icyongereza.

Young Tone ufite umuryango uba muri Amerika mu minsi ishize ari mu baraperi bumvikanye mu bajyanywe kugororerwa ku Kirwa cya Iwawa nyuma yo gufatwa anywa ibiyobyabwenge.

Umuraperi Young Tone yari amaze iminsi afunze akekwaho gusambanya umwana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .