Urukiko rwategetse ko Green P arekurwa by’agateganyo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Gashyantare 2020 saa 05:46
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Rukundo Elie uzwi nka Green P muri Hip Hop y’u Rwanda arekurwa by’agateganyo ku cyaha akekwaho cy’ubufatanyacyaha mu gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge iperereza rigakomeza adafunzwe.

Green P yari yakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe ubushinjacyaha bugikusanya ibimenyetso ku cyaha akurikiranyweho.

Uyu musore wajuririye iki cyemezo kuwa 13 Gashyantare 2020 yitabye Urukiko aburana ubujurire bwe.

Green P wamamaye aririmba mu itsinda rya Tough Gangz yatawe muri yombi tariki 9 Ukuboza 2019. Yagejejwe muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere ku wa 30 Ukuboza 2019.

Abacamanza bo mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge basomye imyanzuro y’ubujurire bw’uyu muraperi kuri uyu wa Gatatu, bavuga ko urukiko rwasanze nta mpamvu zikomeye zihari zituma akurikiranwa afunze ku cyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge bityo rutegeka ko arekurwa akaburana ari hanze.

Usibye uyu muraperi warekuwe, Nyirimanzi Geoffrey bari bakurikiranyweho icyaha kimwe urukiko rwanzuye ko akomeza gufungwa by’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho gucuruza ibiyobyabwenge.

Green P akurikiranyweho icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge nyuma y’uko yafatiwe mu nzu kwa Nyirimanzi aho inzego zishinzwe umutekano zasanze udupfunyika 19 tw’urumogi bikekwa ko yacuruzaga nubwo we aburana avuga ko ari urwo yanywaga atarucuruzaga.

Ubushinjacyaha buhamya ko Nyirimanzi yacuruzaga urumogi kuko rufite n’umutangabuhamya waguzeyo urw’amafaranga 1000.

Green P yari amaze igihe afungiye i Mageragere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza