Urukiko rwanze gukuraho icyaha R. Kelly ashinjwa cyo kwanduza umugore baryamanye indwara ikomeye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 Gicurasi 2020 saa 11:38
Yasuwe :
0 0

Umucamanza w’urukiko rwa Brooklyn, kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Gicurasi, yanze icyifuzo cya R. Kelly cyo gukuraho ibirego bibiri aregwa, harimo kimwe cy’indwara yitwa ’herpes’ uyu muririmbyi wa R&B yanduje umugore baryamanye.

Inyandiko y’ibirego ivuga ko R.Kelly, ufite imyaka 53, yashoye umwe mu bamushinja mu mibonano mpuzabitsina, binyuranyije n’amategeko y’ubuzima rusange ya New York yo mu 1943, ibyo bikaba bitemewe ku muntu wanduye indwara y’imyanya ndangabitsina nyuma kuryamana n’undi muntu.

Ubwunganizi bwavuze ko binyuranyije n’itegeko nshinga kubuza abantu bafite indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kuyikora mu gihe babyumvikanyeho, no guhana icyaha cy’imibonano mpuzabitsina yabaye babiganiriyeho ku cyiti cyabo bikaba binyuranye naryo.

Gusa, Umucamanza Ann Donnelly ntabwo yemeranyije n’ubwunganizi, ahubwo yemeje ko ‘ubuzima rusange ari inyungu za Leta zemewe’ kandi ko iryo tegeko rihana mu buryo bukwiriye abakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye bazi ko bafite indwara zanduriramo batabimenyesheje abo bagiye kuyikorana.

Yavuze ko icyaha R.Kelly aregwa atari ugukoresha imibonano mpuzabitsina uyu mugore w’imyaka 19, ahubwo ari ukuba yaremeye kuyikora atikingiye kandi azi neza ko arwaye ‘Herpes’ twagereranya n’imitezi mu Kinyarwanda.

Inyandiko y’ibirego ya Kelly imushinja icyaha cyo gusahura no kwambura umugore uburenganzira bwe hakurikijwe amategeko ya New York abuza guhungabanya umutekano ndetse no kumenya umuntu indwara yanduye.

Mu nyandiko y’ibirego itandukanye ya Chicago, Kelly aregwa icyaha cyo kwifata amashusho asambana n’abakobwa batujuje imyaka y’ubukure n’icyo gusibanganya ibimenyetso, aho yishyuye abatangabuhamya ngo babeshye urukiko, bigatuma mu 2008 agirwa umwere.

Kuri ubu uyu muhanzi afungiye muri gereza ya Metropolitan nyuma yo gutanga ibyifuzo inshuro eshatu ashaka kurekurwa kubera icyorezo cya coronavirus ariko ntibihabwe agaciro.

Doug Anton uri mu bagize itsinda ry’abunganizi ba R. Kelly yatangaje ko kugeza ubu batarabona ibisubizo bifuzo bakaba bateganya kujurira kuko hari amahirwe.

Urubanza rwa R.Kelly i Brooklyn, rwatinze inshuro nyinshi bitewe na coronavirus, ruteganyijwe ku wa 29 Nzeri 2020.

Urubanza rwa R.Kelly rwashyizwe muri Nzeri 2020 kubera Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .