00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Danny Nanone yagizwe umwere

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 Ukwakira 2022 saa 05:10
Yasuwe :

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwagize umwere umuraperi Danny Nanone wari ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake umugore babyaranye, rutegeka ko ahita afungurwa.

Kuri uyu wa 6 Kanama 2022 nibwo urubanza Danny Nanone yaregwagamo n’Ubushinjacyaha rwasomwe, nyuma y’iburana ryabaye ku wa Kabiri tariki 4 Ukwakira 2022.

Ku wa 19 Nzeri 2022 nibwo Danny Nanone yatawe muri yombi, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore babyaranye imfura ye. Dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 26 Nzeri 2022.

Rugamba Yverry, umuhanzi mugenzi wa Danny Nanone akaba n’inshuti ye magara, wari mu cyumba cyasomewemo uru rubanza, yabwiye IGIHE ko Umucamanza yavuze ko bahisemo kugira uyu muhanzi umwere kuko nta bimenyetso bifatika babonye by’uko yaba yarakoze ibyaha yari akurikiranyweho.

Ibura ry’ibimenyetso bihagije ryahuriranye n’ubuhamya bw’abari biyambajwe muri uru rubanza nk’abatangabuhamya, nabo bagaragaje ko Danny Nanone arengana, bituma Urukiko rumugira umwere ndetse rutegeka ko arekurwa.

Bibaye ubwa kabiri Danny Nanone agezwa mu butabera kubera amakimbirane hagati ye n’uyu mugore babyaranye ariko bikarangira agizwe umwere.

Mu 2016 nabwo uyu muhanzi yaje kwisanga akurikiranyweho iki cyaha ariko aza kugirwa umwere, ararekurwa.

Urukiko rwagize umwere Danny Nanone rutegeka ko ahita arekurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .