Ni imyanzuro y’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwari rumaze iminsi ruburanisha ubujurire ku byemezo byafashwe n’Urukiko rw’Ubucuruzi ku wa 18 Ugushyingo 2021.
Kibatega yari yajuriye asaba ko Dushime Christian wari ukuriye sosiyete ya ‘More Events Ltd’ yateguye ‘The Next Popstar’, yahuzwa n’iyi sosiyete mu kumwishyura ibihembo yatsindiye.
Ibi Dushime yarabihakanye ahamya ko ataryozwa ibibazo byakozwe na sosiyete mu gihe we ayibarizwamo nk’umunyamigabane.
Ku rundi ruhande ‘More Events Ltd’ yagaragazaga ko impamvu yatumye Kibatega adahembwa uko bari babyumvikanye byavuye ku makosa yakoze.
Uwunganiraga ‘More Events Ltd’ mu Rukiko yavuze ko biteguye kwishyura uyu mukobwa miliyoni 10Frw nk’ayo bagombaga kumuha mu gihe cy’umwaka ariko akaba atabaza igihembo cyo kujya muri Amerika n’indirimbo yari gukorerwayo kuko ari we wangije amasezerano.
Nyuma y’iburanisha ryari rimaze iminsi mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, ku wa 16 Ukuboza 2022 rwasomye imyanzuro y’iburanisha rutegeka ko ‘More events’ igomba kwishyura Kibatega Jasmine miliyoni 50Frw nk’igihembo yatsindiye mu irushanwa rya ‘The Next Popstar’.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Werurwe 2021 nibwo Kibatega Jasmine yegukanye igihembo cy’umunyempano wahize abandi mu irushanwa rya The Next Pop Star ryabaga ku nshuro ya mbere mu Rwanda.
Iri rushanwa ryatangiye muri Nzeri 2020, ritegurwa n’ikigo cya ‘More Events’, uwahize abandi yemererwa miliyoni 50 Frw.
Muri izi miliyoni 50Frw, Kibatega yari yemerewe guhabwa mu ntoki miliyoni 10Frw hanyuma miliyoni 40Frw zigashyirwa mu bikorwa bye bya muzika.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!