Urukerereza, Army Jazz Band, Alyn Sano ku rutonde rw’abazaririmba mu gitaramo cy’Intwari

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 Mutarama 2021 saa 05:08
Yasuwe :
0 0

Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), rwatangaje ko muri uyu mwaka wa 2021 hitezwe igitaramo cyo kwizihiza Intwari z’u Rwanda kizaca kuri Televiziyo y’u Rwanda tariki 31 Mutarama 2021.

Ibi bitaramo byashyizwe kuri televiziyo y’u Rwanda mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi mu Rwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), Rwaka Nicolas, yabwiye IGIHE ko uyu mwaka nta bitaramo bihuza abantu bizakorwa kubera ingamba zo kwirinda Covid-19.

Ati “Hazaba igitaramo kizaca kuri Televiziyo y’u Rwanda tariki ya 31 Mutarama 2021, kizitabirwa n’Itorerero ry’Igihugu ‘Urukerereza’, Army Jazz Band n’abandi bahanzi b’urubyiruko tukiri kuvugana nabo. Mu bo twizeye ko bazaba bahari harimo Alyn Sano na Peace Jolis, abandi turacyavugana.”

Iki gitaramo gisanzwe kiba buri mwaka kigamije kwizihiza ubutwari bw’Abanyarwanda, kigategurwa n’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO).

Umwaka ushize iki gitaramo cyari cyatumiwemo abahanzi barimo; Itorero ry’Igihugu Urukerereza, Army Jazz Band, Clarisse Karasira, Niyo Bosco na Social Mula.

Igitaramo cyo ku munsi w’intwari ubusanzwe kitabirwa n’umubare munini w’abanyarwanda baba bafatanya kwizihiza ubutwari bw’Abanyarwanda.

Incamake z’uko umwaka ushize byari bimeze mu gitaramo cy’Intwari

Abafite ubumuga bari bitabiriye iki gitaramo cyo gusingiza intwari z'u Rwanda mu mwaka wa 2020
Uyu munyabugeni yatunguye benshi ubwo yashushanyaga intwari z'igihugu mu minota mike
Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu gitaramo cyo gusingiza Ubutwari bw'Abanyarwanda umwaka ushize
Niyo Bosco yarishimiwe cyane mu gitaramo cyo kuzirikana Intwari z'u Rwanda giheruka
Itorero ry'Igihugu, Urukerereza, ryashimishije abitabiriye igitaramo cyo kurata ubutwari bw'Abanyarwanda umwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .