Urujijo kuri Kenny Sol bivugwa ko agiye kuva mu Igitangaza Music ya Bruce Melodie

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Mata 2021 saa 10:57
Yasuwe :
0 0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 15 Mata 2021, hagiye hanze amakuru yemeza ko Kenny Sol, wari usanzwe afashwa na Bruce Melodie mu Igitangaza Music yaba yavuyemo akerekeza muri Edman Entertainment y’Umunyamakuru Edman wa Prime TV.

Aya makuru akimara kujya hanze IGIHE yavugishije Kenny Sol arabihakana avuga ko ibyo bintu ntabyo azi ndetse n’abandi bajyanama be muri Igitangaza Music bavuga ko ayo makuru aribwo bayabona.

Kenny Sol mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Ayo makuru ntabwo ariyo ni ibihuha.” Nyuma uyu musore yifashishije imbuga nkoranyambaga nabwo yandika amagambo nk’aya ashaka gushimangira ko atari yo.

Ku rundi ruhande ariko umunyamakuru Edman washize inzu ya Edman Entertainment ifasha abahanzi bivugwa ko uyu musore yamaze gusinyamo avuga ko bumvikanye ariko hakaba hari ibitaranozwa neza ariko bizamenyekana mu gihe cya vuba.

Ati “ Amakuru yaducitse asa nk’aho asakaye hakiri kare gusa kuvugana ko twaravuganye tunasinyana amasezerano, igisigaye gusa ni uko hari ibyo atararangizanya na Igitangaza Music. Mu minsi mike abakunzi be twabararikira kuzakomeza kumushyigikira mu cyerekezo gishya azaba yafashe muri Edman Entertainment.”

Amakuru IGIHE ifite ni uko Kenny Sol ashobora kuba yarasinye amasezerano y’imyaka ibiri ndetse mu cyumweru gitaha akazatangazwa nk’umuhanzi wa Edman Entertainment.

Bibaye aribyo Kenny Sol yaba asanze muri Edman Entertainment umuhanzi Victor Rukotana uheruka gusinyamo tariki 10 Gashyantare 2021.

Victor Rukotana yagiyemo abaye umuhanzi wa kabiri winjijwe muri Edman Entertainment, yashinzwe n’umunyamakuru wa Prime TV, Ishimwe Eddy uzwi nka Edman.

Ku ikubitiro Edman yasinyishije umugore we baherutse no gukorana ubukwe witwa Mugisha Liza, umuhanzikazi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana utuye muri Canada.

Kenny Sol bivugwa ko yinjiye muri Edman Entertainment, yahoze mu itsinda rya Yemba Voice ryasenyutse.

Kenny Sol, ni umusore w’imyaka 24 avuka mu muryango w’abana batatu akaba uwa kabiri. Yakuze akunda gukina umupira w’amaguru kuko yanakinnye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya Esperance nyuma ajya muri Kiyovu ariko aza guhagarika umupira yiyegurira umuziki. Yize umuziki mu ishuri ry’umuziki ku Nyundo.

Amaze gukora indirimbo zirimo “Njye nawe” , “Me & You”, “Agafire”, “Ikinyafu” yakoranye na Bruce Melodie, “Umurego” aheruka gushyira hanze n’izindi.

Reba indirimbo Kenny Sol aheruka gushyira hanze

Indirimbo z’abahanzi babarizwa muri Edman Entertainment

Edman asanzwe akora ikiganiro kuri Prime TV cyitwa 411
Kenny Sol yahakanye ibyo kuva mu Igitangaza Music ya Bruce Melodie, andi makuru akavuga ko akaguru kamwe kari hanze yayo
Kenny Sol yahakanye ibyo kuva mu Igitangaza Music

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .