Urujijo ku mpamvu zatumye Kidum adataramira mu Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 Nzeri 2019 saa 10:36
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho umuhanzi Jean-Pierre Nimbona wamamaye nka Kidum mu muziki wo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, avuze ko atazongera kuririmbira mu Rwanda no mu Burundi akanashyira mu majwi Umujyi wa Kigali ko wanze ko aririmba mu gitaramo cya Kigali Jazz, abagiteguye bamunyomoje.

Ku wa 27 Nzeri 2019 byari biteganyijwe ko Kidum ataramira mu Rwanda gusa abari bamutumiye baza gutangaza ko hari impinduka zabaye bituma akurwa mu rutonde rw’abagombaga kuririmba.

Mu kiganiro yahaye BBC, Kidum yatangaje ko impamvu atazitabira igitaramo yari yatumiwemo mu Mujyi wa Kigali ari uko yangiwe n’ubuyobozi bwabimenyesheje abari bamutumiye.

Kigali Jazz Junction itegura iki gitaramo, yanyomoje ibyavuzwe na Kidum, ahubwo ishimangira ko kudataramira mu Rwanda ari amahitamo yayo.

Iti “Twatengushwe na Kidum wavuze biriya byose ku gikorwa cyacu ku kuba tutarabashije kumugira mu gitaramo cy’uku kwezi. Igihari ni uko tutabashije kuba turi kumwe nawe kandi twarabimubwiye ndetse n’abakunzi b’ibyo dukora barabimenyeshwa.”

Ubwo butumwa bukomeza buvuga ko ari icyemezo bo ubwabo bafashe bakizera ko Kidum agomba kubyubaha ariko nyuma akaza kugenda abatenguha bitewe n’ibiganiro yatanze mu itangazamakuru n’ubutumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Ni icyemezo twafashe kandi ibyo twari twiteze ni uko yari kubyubaha kuko ni natwe twari turi mu gihombo. Mubyumve neza, abahanzi twari kwifashisha kuri iyi nshuro twababwiye abakunzi b’ibitaramo byacu kandi ubuyobozi ntabwo bufite izina rye rero nta mpamvu yo kuvuga. Turizera ko abyumva kandi akaba agiye kubyoroshya. Dutegereje gukorana nawe mu gihe kiri imbere habonetse amahirwe.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa nawe yanyomoje amakuru avuga ko Umujyi ayobora wanze ko Kidum yitabira iki gitaramo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Pudence Rubingisa yagize ati “Ntabwo Umujyi wa Kigali wigeze wanga ko umuhanzi Kidum aza gucurangira muri Kigali kuko ntabwo yigeze anabisaba. Niba hari gahunda afite yo kuza gucuranga, hari inzira bicamo akabisaba. Kugeza uyu munsi nta busabe bwe turabona.”

Bwa mbere ubutumwa abategura iki gitaramo banditse bamenyesha abantu ko uyu muhanzi atakikitabiriye, ntaho bigeze bavuga ko ari Umujyi wa Kigali wamubujije gusa bavugaga ko byatewe n’impamvu zitabaturutseho.

Kidum aherutse gutangaza ko yahagaritse gutaramira mu Rwanda n'i Burundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza