00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uruhisho rwa Chorale de Kigali mu gitaramo cyo kwinjiza abakunzi bayo muri Noheli

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Ugushyingo 2022 saa 10:23
Yasuwe :

Iminsi iregereje ngo abakunzi ba Chorale de Kigali bongere kuryoherwa n’igitaramo cya Christmas Carols Concert kizaba kuwa 16 Ukuboza 2022, ku nshuro ya cyenda kuva mu 2013 mu mujyo wo kwinjiza abakunzi babo mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

Buri mwaka usanga Chorale de Kigali yakoze iyo bwabaga igategura iki gitaramo mu mwihariko n’udushya tugamije kugera ku nyota y’abakunzi bayo. Kuri iyi nshuro, ubuyobozi bw’iyi korali bwemeza ko hari uruhisho ifitiye abakunzi bayo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu, Perezida wa Chorale de Kigali, Dr Albert Nzayisenga, yatangaje ko uburambe bafite mu gutegura iki gitaramo bizabafasha kunogera abakunzi bacyo.

Ati “Ni igitaramo cyiza, kiryoshye kiri mu ndirimbo zitandukanye zaryoshye cyangwa zashimishije abantu mu bihe bitandukanye by’amateka yabo.”

Dr Nzayisenga yakomeje avuga ko bumva neza ko iki gitaramo kizaba kiryoshye kubera ibikorwa bya Chorale de Kigali, igihe imaze ikora ibikorwa byo kuririmba n’ibindi byumvikanisha ko nta kujegajega mu mitegurire y’iki gitaramo.

Yavuze ko ari ukwishimira ko iki gitaramo kigiye kuba mu bihe byiza aho Covid-19 yagenjeje macye, ingamba zikoroshywa. Avuga ko umwaka ushize ubwo bakoraga igitaramo nk’iki, babonye abantu benshi ariko ntabwo bari ku rwego twabyifuzaga bitewe n’icyorezo.

Ati “Ni igitaramo kizaba kirimo indirimbo nshyashya nziza. Ariko harimo n’indirimbo zagiye zikundwa mu bihe byose twagiye dukora ibitaramo.”

Bimenyerewe ko igitaramo cya Christmas Carols Concert kiba ku munsi wo ku Cyumweru ubanziriza Umunsi Mukuru wa Noheli, kuri iyi nshuro cyashyizwe ku wa Gatanu tariki 16 Ukuboza 2022.

Kugishyira kuwa Gatanu byatewe n’uko hari ibindi birori by’umupira w’amaguru mu gikombe cy’Isi by’umukino wa nyuma kandi bakaba badashaka gutuma abakunzi babo babunza imitima y’ibyo bitabira n’ibyo batitabira.

Umuyobozi Ushinzwe tekinike muri Chorale de Kigali, Patrick Shema yavuze ko bamaze kwitegura ku buryo igihe icyo ari cyo cyose bakora igitaramo. Yavuze ko uko imyaka ishira bagenda bunguka byinshi mu bijyanye no gutegura iki gitaramo, bibafasha kurushaho kugitegura neza.

Yavuze ko iki gitaramo kiba kiri mu murongo wo gufasha abakristu kwizihiza Noheli, ari nayo mpamvu indirimbo bategura nyinshi ziba zifasha kwinjira mu byishimo bya Noheli.

Igitaramo cy’uyu mwaka kizaba hari n’imikino y’igikombe cy’Isi iri kubera muri Qatar. Ku bw’iyi mpamvu, abakunzi ba Chorale de Kigali hari indirimbo bazumva zirimo iya UEFA Champions League n’izindi.

Ku nshuro ya mbere, Chorale de Kigali yashyizeho uburyo buzafasha abakunzi bayo kwihitiramo indirimbo eshatu bifuza kuzaririmbirwa mu gitaramo.

Amatora azarangira kuwa 25 Ugushyingo 2022, saa sita z’amanywa, aho indirimbo eshatu za mbere zizaba zatowe kurusha izindi zizashyirwa mu zizaririmbwa. Indirimbo 35 zitorwamo zagenwe hagendewe ku zisanzwe zirebwa cyane kuri Youtube.

Mu ndirimbo zizatorwamo harimo nka; Funiculi funicular, UEFA Champions’ League Anthem, Alleluya, Libiamo, Ubugenga bwawe, Nyamurangwa n’impuhwe, Uri isugi, Turate Rwanda, Ibisingizo byose, Chiquitita n’izindi.

Abashaka kuzakurikira iki gitaramo bicaye mu myanya y’icyubahiro (VVIP) bazishyura 25.000Frw, mu gihe uzagurira itike ya VVIP ku muryango azishyura 30.000Frw.

Mu myanya ikurikiyeho y’icyubahiro (VIP) ni 15.000Frw mu gihe kugurira ku muryango ari 20.000Frw naho mu myanya isanzwe ni 10.000 Frw [Regular] ariko uzagurira itike ku muryango azishyura 15.000Frw muri iyi myanya.

Amatike arimo kugurwa mu buryo bubiri bw’ikoranabuhanga, aho uyashaka ashobora gukoresha telefoni ngendanwa agakanda *939*3*2# cyangwa akanyura ku rubuga acururizwaho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .