Uyu musore ubusanzwe yize amashuri yisumbuye mu iseminari ndetse akunze kumvikana avuga ko ari kimwe mu byakomeje impano ye.
Abenshi bamaze kumwumva bamukundira amahitamo y’indirimbo (Setlist) acuranga n’uburyo bw’imicurangire ye ya ‘Saxophone’; igicurangisho kitisukirwa na bose kubera imbaraga gisaba.
Kuri ubu yahigiye kongera kumara ipfa abakunzi b’umuziki uyunguruye cyane ko agiye gukorera igitaramo muri Century Park Hotel & Residences i Nyarutarama afatanyije na Afrozik Band.
Iki gitaramo yacyise “Rhythms Of TheSoul’’ kizaba kuri iki Cyumweru tariki 1 Ukuboza 2024 guhera saa moya z’umugoroba kugeza saa tatu. Kwinjira ni 10.000 Frw ahasanzwe na 25.000 Frw muri VIP aho uzagura iyi tike we azayikirizwa icyo kunywa. Ushaka kugura itike wakoresha kode ya 686998(Cedric).
Mu kiganiro na IGIHE yavuze ko muri iki gitaramo agiye gukora ku nshuro ya kabiri, ahishiye byinshi abazitabira. Ati “Mbahishiye byinshi harimo indirimbo nyinshi nziza kandi zizwi z’ikinyarwanda. Icya mbere cyari igerageza ngo ndebe ko byakunda, iki cya kabiri rero giteguye neza cyane twagendeye ku bitekerezo abantu baduhaye.”
Uyu musore avuga ko umwihariko w’iki gitaramo ari uko bongereye indirimbo bakunze ndetse kuri iyi nshuro nizo nyinshi. Ati “Ni byinshi twigiye kuri ku gitaramo cya mbere nk’abantu tutari dusanzwe dutegura ibitaramo, navuga ko ubu turi dushobora noneho gutegura igitaramo cyiza, ikintu cya mbere twigiye ku cya mbere ni uko hari ibyo cyatwigishije byinshi.”
Cedric Mineur avuga ko mu myaka itanu iri imbere, ibi bitaramo bye ashaka ko bizaba byaragutse, bigeze ku rwego rwo gukorerwa ahantu hagari.
Ati “Mu myaka itanu iri imbere ndifuza ko nazajya nkora igitaramo kinini kirimo abantu nk’ibihumbi bitanu kuzamura birumvikana n’ibyo dutanga bikazaba byaragutse cyane.”
Iki gitaramo nk’iki cyaherukaga kuba muri Nzeri uyu mwaka. Ni igitaramo cyaririmbyemo abandi bahanzi batandukanye barimo Serge Dior usanzwe azwi cyane mu bitaramo byiganjemo ibya ‘Karaoke’, Jimmy Star, Isaac Gatashya waririmbanaga na Orchestre ‘ama-Opera’ na Nick Dimpoz.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!