Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na TheLongForm ya Sanny Ntayombya, aho yagaragaje ko ubwo yageraga Hollywood ikintu cya mbere bamubwiye ari uko atagomba kwizera umuntu n’umwe.
Ati “Uri hano, ikaze i Hollywood; ntihagire umuntu wizera [...], ntabwo irondaruhu barikwereka ako kanya, ahubwo babikora mu buryo bwa ‘Script’ bashobora kukwandikira. Reka tuvuge wenda nk’umuntu ari gutegura amafunguro, undi akamubwira ati ni byiza. Ibi ni ibya he? Ni ibiryo byo muri Afurika.”
Avuga ko bagendera ku bwoko bw’amategeko agaragaza Abanyafurika mu yindi sura mbi itandukanye no kuba ikiremwamuntu cyangwa ahantu hasanzwe nk’ahandi. Ariko akenshi bakabikora bifashishije ibyo bandikiye umuntu ngo akine.
Ati “Ikindi ni ukuntu bagaragaza abirabura na none muri ‘Script’ za filime. Gukina uri Umunyafurika w’indaya cyangwa indaya y’umukene w’umwimukira. Ubwoko bw’ayo mategeko atagaragaza ikiremwamuntu n’agaciro kacyo n’imbaraga ze zuzuye nk’ikiremwamuntu. Cyangwa ngo bagaragaze wa muntu unyura mu nzozi ze, ugira ibyifuzo n’urukundo.”
Uyu mugore aheruka kugaragara muri “A Quiet Place: Day One” yahuriyemo n’abakinnyi ba filime bakomeye barimo Joseph Quinn, Alex Wolff, Djimon Hounsou, Lupita Nyong’o n’abandi.
Umuhire avuga ko yabonye amahirwe yo gukina muri iyi filime biturutse ku ba-agents be bo mu Bwongereza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!