Nubwo ari urukundo rutamaze imyaka myinshi, abarufaniye mu itangazamakuru bashobora kukubwira ko rwamaze igihe kinini.
Ni urukundo rwagarutsweho cyane bitewe n’uko bose bari abantu bafite amazina akomeye mu myidagaduro, bikikubitaho ko Teta Sandra yari atandukanye na Prince Kid baramanye igihe.
Kuva ku musore bari bamaranye igihe banatangiranye imishinga irimo na Rwanda Inspiration Back Up yaje kujya itegura Miss Rwanda, agasanga umuhanzi Derek byazamuye inkuru zabo zavuzwe kuva mu 2014 kugeza mu 2016, ubwo bafataga icyemezo cyo gutandukana.
Kuva batandukana, ntabwo Teta Sandra na Derek bigeze bakunda kugaragara bari hamwe, nta n’ifoto zabo zongeye kugaragara.
Nyuma y’imyaka myinshi batagaragara bahuriye mu ruhame, Teta Sandra na Derek bongeye guhura basabanira mu kabari gaherereye i Remera ho mu Mujyi wa Kigali mu ijoro ryo ku wa 21 Mutarama 2023.
Amakuru avuga ko Derek wari kumwe na bagenzi be baririmbana mu itsinda Active, bari bagiye gushyigikira Teta Sandra n’inshuti ye Gatete Sharom Xinda bateguye ibirori mu kabyiniro kitwa ‘Wave’.
Mu mashusho yashyizwe hanze aba bahanzi bagiye gushyigikira izi nkumi, hagaragaye agace gato ka Teta Sandra na Derek bongeye guhura nyuma y’igihe nta makuru avugwa ku mubano wabo.
Urukundo rwa Teta Sandra na Derek rwavuzwe cyane mu itangazamakuru guhera mu 2014 kugeza mu 2016 ubwo baje gutandukana.
Nyuma y’imyaka ibiri batandukanye, mu 2018 Teta Sandra yaje kwerekeza muri Uganda aho yaje gukundanira na Weasel banabyaranye abana babiri, icyakora kuva mu minsi ishize hakaba harakomeje kuvugwa umwuka mubi hagati yabo.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!