Jay-Z mu Ukuboza 2024 nibwo yashinjwe gusambanya umugore utaratangajwe amazina gusa mu buryo bw’amategeko yahawe izina rya Jane Doe. Uyu mugabo yashinjwe gusambanya Jane Doe ubwo uyu mugore yari afite imyaka 13, afatanyije n’umuraperi Diddy nawe uri mu buroko ubu.
Muri Gashyantare uyu mwaka, Jane Doe yahisemo guhagarika iki kirego nubwo Jay-Z atanyuzwe nabyo nawe agahita amujyana mu nkiko we n’abanyamategeko be barangajwe imbere na Tony Buzbee, abashinja kumuharabika n’ibikangisho byo gushaka kumwica.
RadarOnline yatangaje ko n’ubwo bimeze bityo, no mu rugo rwa Jay-Z bitoroshye kuko we na Beyoncé basigaye barebana ay’ingwe.
Amakuru avuga ko Beyoncé w’imyaka 43 yakomeje kujya ku ruhande rw’umugabo we, ariko iki kinyamakuru kivuga yatangiye kugendera kure ibyerekeye ibirego bye mu rwego rwo kurinda isura ye.
Umwe mu bantu bazi iby’uru rugo yabwiye RadarOnline ko ibyavuzwe kuri Jay-Z byabereye umugore we nk’inzozi mbi.
Ati “Ntabwo ari amahirwe meza, ndetse Beyoncé ari mu bihe by’inzozi mbi. Nta gice na kimwe cy’isi ye Jay-Z atagaragaramo, ariko amaze gutangira gufata ingamba zo kwirinda, kurinda isura ye no kurengera ejo hazaza h’abana be. Niyo mpamvu yagaragaje ko umugabo we atazamuherekeza mu rugendo rw’ibitaramo bizenguruka ahantu hatandukanye azakora mu bihe biri imbere.”
Uyu wahaye amakuru iki kinyamakuru yavuze ko ariko murumuna wa Beyonce, Solange Knowles, ari kugerageza kureba ko Jay-Z na mukuru we bakomeza kubana mu mahoro.
Nubwo Solange ari kugerageza kunga mukuru we n’umugabo, mu 2014 higeze kujya hanze amashusho nawe atongana na Jay-Z bari muri Ascenceur, bivugwa ko byari byaturutse ku kuba uyu mugabo yaracaga inyuma mukuru we, gusa umuryango waje kubihakana uvuga ko byari ibibazo byihariye hagati yabo.
Uwo muntu watanze amakuru kandi yavuze ko Jay-Z ari umubyeyi mwiza ariko atari umugabo mwiza. Ati “Jay-Z yabaye umufatanyabikorwa mwiza mu by’ubuhanzi n’umugore we, ndetse aba umubyeyi w’inyangamugayo, ariko ntiyabaye umugabo mwiza.”
“Beyoncé ntiyiteguye kumusiga ubu. Agomba na none kumuha amahirwe ariko akekeranya, gusa ubu ni ibintu bikomeye. Biranagoranye kuko atarabona umwanya wo gukira ibikomere yatewe n’inkuru ya Becky, bityo aracyafite ikibazo cy’icyizere kuri we. Iyi nduru ntiyagombaga kuza kuko yaje itiza umurindi ubukonje bwari busanzwe buri mu rushako rwabo.”
Ikibazo cya Becky cyavuzwe cyane mu itangazamakuru nyuma yo gusohoka kwa album ya Beyoncé yitwa Lemonade (2016). Kuri iyo album, Beyoncé yaririmbye ku bubabare, guhemukirwa no kubabarira, ibintu benshi bemeje ko byagarukaga ku mugabo we, Jay-Z.
Mu ndirimbo Sorry, Beyoncé avuga ati “He only wants me when I’m not there / He better call Becky with the good hair.” (Bisobanura ngo “Anshaka gusa iyo ntahari/Byaba byiza ahamagaye Becky ufite umusatsi mwiza.”)”
Iri jambo “Becky with the good hair” ryateje impaka nyinshi, abantu bibaza uwo Beyoncé yavugaga. Hari amakuru yavuzwe ko Jay-Z yaba yaracaga inyuma umugore we n’umugore witwa Rachel Roy, wari usanzwe ari umudozi ndetse akaba inshuti y’umuryango wa Jay-Z na Beyoncé.
Jay-Z nyuma yaje kwemera ko yakoze amakosa mu rushako rwe mu kiganiro yagiranye na The New York Times mu 2017 no muri album ye 4:44, aho yagarutse ku kwicuza kwe no gusaba imbabazi Beyoncé.
Iri jambo Becky ryahise ritangira gukoreshwa mu bakurikirana imyidagaduro rivuga umugore cyangwa umukobwa w’icyamamare ushinjwa kugirana umubano w’ibanga n’umugabo w’abandi.
Uretse uru rubanza rwatunguranye rwamaze kujya ahagaragara rwa Jane Doe, mu minsi yashize nabwo ko Jay-z yashyizwe mu majwi ko yaciye inyuma umugore we.
Icyo gihe uyu muraperi yanarezwe na Shenelle Scott, usanzwe ari umunyamideli wo muri Trinidad, wavugaga ko yabyaranye na we umwana. Ibi byabaye nyuma gato y’ivuka ry’umukobwa wa Jay-Z na Beyonce w’imfura, Blue Ivy, mu 2012. Uru rubanza rwarazinzitswe kuko ntawe uzi uko rwarangiye.
Kugeza ubu ntabwo haramenyekana aho umubano wa Jay-Z na Beyoncé uri kugana nyuma y’uru rubanza rw’uyu mugore uheruka kuvuga ko we na Diddy bamusambanyije.
Gusa amakuru avuga ko n’ubundi ubwo Diddy yafungwaga muri Nzeri 2024, Beyoncé yatangiye kugira impungenge.
Uwahaye amakuru RadarOnline, yagize ati “"Beyoncé yari asanzwe afite impungenge ubwo Diddy yafatwaga, ariko ntiyigeze atekereza ko Jay-Z ashobora kuba hari azagaragara mu rubanza rwe. Ni ikibazo gikomeye cyane kuba izina rye rifite aho rihuriye n’ibintu bijyanye n’icyo kibazo, cyane cyane ko ari umubyeyi w’abana batatu bakiri bato.”
Yakomeje ati “Nta muntu utekereza ko Beyoncé azagira ubushobozi bwo kwihanganira ibi igihe cyose. Yafashe umwanzuro wo kujyana na Jay-Z na Blue Ivy muri Grammy Awards iheruka muri Gashyantare 2025, ariko ntabwo yigeze ajyana nawe ku rubyiniro aherukaho mu gitaramo kidasanzwe yakoze mu mukino wa NFL wahuje Houston Texans na Baltimore Ravens, yaririmbyemo mu gihe amakipe yombi yari agiye kuruhuka. Ahubwo yajyanyeho na Blue Ivy. Ibi bifite nabyo bifite icyo bivuze.”
Beyoncé na Jay-Z barushinze ku wa 4 Mata 2008. Bamaze imyaka myinshi bakundana mbere y’uko bafata uwo mwanzuro. Bafitanye abana batatu barimo umukobwa wabo w’imfura, Blue Ivy Carter wavutse mu 2012, murumuna we Rumi Carter wo mu 2017 ndetse n’impanga ye Sir Carter.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!