Ntabwo amaze igihe kinini atangiye gukoresha izi mbuga cyane, kuko avuga ko yabitangiye mu buryo buhoraho guhera mu mwaka ushize.
Mu kiganiro ‘The Real Gasana’ yagiranye na IGIHE, yavuze ko akirangiza kwiga ibyo kuba ’Umu-Ingénieur’ muri Kaminuza ya IPRC Musanze, yahise afata umwanzuro wo gukoresha imbuga nkoranyambaga aho gushaka akazi.
Ati “Ni ibintu natangiye gukora ndi gusoza ishuri. Njya mvuga ko ari inzira z’Imana kuko ubu nakabaye ndi ‘ingénieur’. Nabitangiye ntazi ko ari ibintu bishobora kukubeshaho, nza gusanga bishoboka. Ibyo nize simbikora ahubwo ntunzwe n’imbuga nkoranyambaga. Natangiye kuzikoresha kuko mbikunda.”
Akomeza avuga ko ibyo bitanga amafaranga ariko yahisemo kubitera umugongo, akinjira mu byo gukoresha imbuga nkoranyambaga bimutunze kandi bikamuha amafaranga yakabaye akorera mu buzima busanzwe.
Ati “Abantu barabizi ’umu-ingénieur’ hano mu Rwanda aba ameze neza. Niba ntakora aka kazi nkaba narahisemo kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga. Niba nararetse ibyo nize nkajya gukora ‘content’ ku mbuga nkoranyambaga, ni uko bishobora kumpa amafaranga aruta ay’ibyo nize.”
Uyu musore avuga ko ubu akorera amafaranga mu buryo butandukanye burimo kwamamaza ndetse n’uko amashusho ashyira ku mbuga ze arebwa cyane nko kuri YouTube bikaba bituma na ho ahasarura ayo atavuga umubare neza.
Ikiganiro cya Gasana “Loyalty Test”, ashaka umusore cyangwa umukobwa amwifashisha kuri telefone cyangwa imbonankubone, mu gutungura umukunzi we, ngo amenye niba amukunda by’ukuri. Ibintu avuga ko bitagamije gusenyera abantu bakundana.
Ati “Ntabwo ntuma abantu bashwana kuko n’ubundi umpamagara ashaka ko dukora ‘Loyalty Test’ ni wa muntu utaba afitiye icyizere umukunzi we. Ntihabura abantu bashwana kubera ibyo. Iyo bibaye bamwe barampamagara ariko ntawe umputaza. Ikindi nkoresha abantu babyiyemereye kandi bakuze.”
Gasana avuga ko mu bantu bamwifashishije batungura abakunzi babo, umwe muri bo wamukoze ku mutima ari umukobwa wari umaranye n’umusore imyaka itatu ariko umusore amubeshya.
Ati “Hari umukobwa yari amaranye n’umuhungu imyaka itatu, noneho yaje kundeba ngo dukorane ‘Loyalty Test’ mbere ho gato y’amasaha umusore yamubwiye ko ku mugoroba w’uwo munsi barasohokana, duhamagaye umusore aravuga ngo umukunzi we bamaranye amezi atatu, ngo barakorana mu kazi.”
Agaragaza ko uwo mukobwa kubyakira byamugoye cyane, akamara iminota nka 30 yumiwe, gusa ubu akaba ameze neza ndetse yarabonye n’undi mukunzi.
Reba ikiganiro The Real Gasana yagiranye na IGIHE Kulture
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!