00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugendo rwa Ezra Kwizera wirwanyeho bikamubyarira imbaraga zo gufasha abandi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 December 2024 saa 05:14
Yasuwe :

Ezra Kwizera ni izina rikomeye mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda ndetse yagize uruhare runini mu kubaka ubushobozi bwa bamwe mu bahanzi, abatunganya indirimbo n’abandi bafite aho bahuriye n’uru ruganda ndetse n’abo hanze yarwo.

Ni umugabo umaze igihe kinini, ku buryo mushobora kuganira kuri uru ruganda bukira bugacya kubera inararibonye afite mu bijyanye no gutunganya indirimbo.

By’umwihariko ni n’umwe mu bahanzi batangiye kuririmba injyana nka Reggae na Dancehall mu kuramya no guhimbaza Imana mu myaka ya za 2006 bamwe batabyumva na gato.

Yaharuriye benshi inzira ndetse atuma bamwe bamenya aho bafite intege nyinshi binafasha gutera imbere, muri uru ruganda.

IGIHE yaganiriye n’uyu mugabo, wagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka myinshi aba muri Canada, avuga ku mishinga mishya afite mu Rwanda irimo Ikigo yise ‘Izere Arts and Media’ ndetse anagaruka ku bihe bya kera mu muziki.

Ni ikigo cy’uruhurirane rw’abahanzi bakizamuka babafasha kuzamura impano kubahugura mu ngero nyinshi zirimo kuririmba, gutuganya amafoto n’amashusho, uvuga imivugo,kwandika indirimbo, filime, imivugo, banigisha kuyobora ibiganiro n’imihango y’ibirori nibindi bitandukanye.

Ushaka kubagana wakwifashisha nimero +250790402381 cyangwa 0781640000.

Mugiye kumara hafi imyaka 30 muri mu ruganda rw’imyidagaduro, ni ibihe bihe bikunda kubagarukamo?

Urabona mu myaka yo mu 1990, ibintu bijyanye n’umuziki byari bishya ndetse kuba umuhanzi bakwitaga ikirara. Na n’ubu bibaho, hari nk’igihe nshobora kwambara ikabutura umuntu nta bifate neza.

Mu myaka 16 nari maze ntaba mu Rwanda, buri mwaka nara ga zaga nkareba. Ariko ikintu kigaruka akenshi ni ‘hustle’ (kwihiringa). Nko muri Canada abantu barakubaha, hano abantu baragukunda ariko ntibagushyigikire.

Mu bahanzi mwakoranye kera hari amazina akunda kukugarukamo bitewe n’aho bageze?

Ubundi njyewe mu muziki navuga ko mfitemo abana benshi. Nka Tom Close ni umwana wanjye, na The Ben we nari umuhanzi w’icyetegererezo wa mukuru we witwa Dan noneho bakaza aho nasengeraga kunsura. Nkajya kumwigisha ariko nkabona ari mu muziki uhimbaza Imana ibiraka akabikora mu muziki usanzwe.

Ni bwo namugiriye inama ndamubwira nti iby’Imana biyihe, ibya Kayizari ubihe Kayizari. Ubu iyo mubonye ari umwe mu bahanzi bari ku rwego ruhambaye ni ikintu kinkora ku mutima. Na Meddy akora indirimbo ye ya mbere, ajya abimbwira ko ayikora yishyuye umuriro wa 2000 Frw nta bindi yasabwe.

Hari Gaby Kamanzi, Aline Gahongayire akiri muri Asaph Ministries. Aba-producer harimo nka Pastor P kuko ni we muntu twahuye acuranga ‘piano’ mu barokore, ndavuga nti uyu mwana afite ubwenge ndamubaza nti uzi gukoresha mudasobwa arambwira ati ‘oya’, nza kumwigisha gutunganya indirimbo.

Uvuye kuri Tom Close, Miss Jojo ukajya kuri Charly na Nina baje nyuma; Eric Senderi ariko cyane cyane habagaho ko indirimbo nyinshi zamenyekanaga mu Rwanda zabaga ari izo mu cyunamo. Narababwiye nti reka duhindure umuziki na byo ni byiza ariko umuziki wa kera uzamo agahinda.

Igitekerezo cyo kwinjira mu ruganda rw’umuziki cyaje gute?

Ni zo ndoto, nari mfite. Nakuriye mu Mujyi wa Kampala mu mujyi wari utuyemo abakene. Hari igihe wamaraga umunsi wose cyangwa iminsi ibiri utararya.

Narrow-Road ni akayira gafunganye kakugeza ku bintu binini. Ntabwo nkunda gutangirira mu bintu binini, kuko ikintu kinini gishobora kukuyobya. Ni ikintu ubona gutya ntabwo ugerayo. Ariko ka kayira gato utareba imbere, ni ko keza!

Mwatangiye mu myaka yo mu 1998, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ikimara guhagarikwa. Ni ryari mwabonye ibintu bitangiye gufata umurongo?

Njyewe aho nakuriye kuba Umunyarwanda byari igisebo [...] ni yo mpamvu no mu rugo akenshi twavugaga Ikigande. Twe Jenoside itangira gututumba twabimenye mu 1991 ubwo abo mu muryango bajyaga ku rugamba. Ariko, indoto zari ukuba Umunyarwanda, kujya mu Rwanda ni na yo mpamvu ubwo namenyaga ko Jenoside yahagaritswe mu 1994 muri Nzeri nahise njya muri ‘bus’ mbwira mama wanjye ko ngiye mu Rwanda.

Nari mfite abo mu muryango babaga i Nyamirambo, icyo gihe umubyeyi wanjye yagarutse mu Rwanda na we nyuma yanjye mu 1995 muri Mutarama.

Ni ryari mwabonye inzozi zanyu mutangira kuzikabya?

Ni ukubona nk’umuhanzi nka Tom Close yarabaye umuntu ukomeye ku buryo nanjye ubu kumugeraho bisaba kumwandikira nsaba ko duhura. Nkabona The Ben, Meddy, Pastor P aho bageze abo niyo mazina aza, kuko bafite amazina bagiye bafasha. Nka Pastor P yafashije cyane Pacento.

Ni uwuhe mwaka ufata nk’umwaka wo kugera ku nzozi zawe?

Hari ibintu bibiri kuri njye. Hari ukuba Producer ndetse no kuba umuhanzi. Navuga umwaka wanjye wa mbere ari 2002 na 2008. Hari ubwo nakoze igitaramo muri iyo myaka yashize.

Abaririmbaga umuziki uhimbaza Imana icyo gihe akenshi abapasiteri bababwiraga ko bakwiriye gukorera ubuntu nyamara bo bagaturisha amaturo. Icyo gihe Pasiteri yabonaga amaturo ntakwiteho akakubwira ngo Imana iguhe umugisha.

Icyo gihe naririmbaga umuziki urimo injyana za Reggae na Dancehall na bwo abantu batabyumva, babyita injyana za shitani… mu 2006 nakoze igitaramo muri Serena Hotel amatike arashira, bagera aho bafunga nanjye birantungura.

Bivuze ko uri umwe mu batumye abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana, babifata nk’akazi?

Yego! Nk’ubu iyo mbonye Israel Mbonyi ari mu bitaramo bizenguruka hanze y’u Rwanda, bikagera aho amatike ashira ni ibintu byo kwishimira.

Ni he wakomoye umutima wo gufasha?

Nakuze ndi imfubyi. Narezwe na mama gusa. Numva ubuzima bw’abantu. Ubu dukorana n’urubyiruko rurenga 100; harimo abamurika imideli, abandika indirimbo, ababyinnyi n’abaririmbyi.

Hari umuntu w’icyitegererezo kuri wowe?

Nta n’umwe! Ahubwo barumuna banjye babigiyemo kubera njye, ariko ntabwo byoroshye. Reba nka TBB. ubuzima bw’umuhanzi akenshi ntabwo babona umuntu, bareba umuhanzi ariko wa muhanzi ni umuntu.

Usanga ngukunda kubera ibihangano byawe…ikindi n’isoko ryacu riracyari hasi.

None byahinduka bite?

Icyo turi gukora ni ukubumvisha ko bakwiriye kuririmba nko mu Cyongereza ikindi bakibanda kuri Gakondo ihujwe na Afrobeats, tugomba guhangana n’abandi bahanzi muri Afurika y’Iburasirazuba. Ntabwo byoroshye kubera isoko ryo mu Rwanda.

Nk’ubu hari igihe usanga mu muziki kuzabona ibitaramo buri gihe biragorana, ikindi bakoresha abahanzi bamwe. Njya mbibwira abantu niba ufite umuhanzi mu muryango muhe nk’ibihumbi 50 Frw umubwire ayakoresha icyo ashaka, bisaba gufatanya kandi bigahera mu muryango.

Twatangiriye kuri Narrow-Road, ubu tugeze kuri Izere Arts and Media Hub?

Izere ni umwana wa Narrow Road, na none akaba ari ahantu ho gufasha urubyiruko cyane cyane abakunda ubuhanzi. No mu biganiro byacu tugirana buri mugoroba, turavuga tuti uyu mwaka wageze kuki? Dufite abantu bakora ibintu bitandukanye, buri hose baba bafite ababayobora nyuma yo kuganira na bo barahura bati uyu mwaka twageze kuki?

Ikindi dushakisha impano tukazikoresha mu gihe hari ikiraka. Nubwo tumaze imyaka ibiri turacyakura. Izere yaje ivuye ku kwizera ikikurimo. Akenshi intege nke tugira ni ukutizera ariko iyo wizeye icyo ikintu ukora biragufasha.

Mufasha abana bafite imyaka ingahe?

Twashakaga gufasha abana bafite imyaka 13 ariko akenshi ntabwo aba baboneka cyane kubera ababyeyi. Ubu dukorana cyane n’abafite 17 kugeza kuri 50.

IGIHE: Kuva mwatangira ibikorwa byanyu, buri wese yemerewe kuba yabiyungaho ?

Ezra Kwizera: Ugaragaza intego zawe tukareba niba twakorana, gusa hano ni ahantu buri wese ahawe ikaze. Igitekerezo cyaje mu myaka 10 ishize, dushaka gufasha abahanzi kubona ahantu bakorera ibikorwa bitandukanye.

Umuhanzi aba ari mu bitaramo iyo atari byo arimo akaba ari mu kabari; ni bwo buzima, rero hano ni ahantu twageneye abantu bashaka gukora ibikorwa by’imyidagaduro.

Icyo dushyize imbere ni ugufasha urubyiruko. Urebye uyu munsi usanga hari abasoza kwiga umuziki mu ishuri ry’umuziki ry’u Rwanda…hari abahanzi barenga 3.000 ariko se bagiye gukora iki? Icyo dukora turabigisha uko bakora ibintu bibyara inyungu.

Tugategura kuri buriwa gatandatu show bita UMUNYINYA VIBES ariwo munsi wo gutinyura bamwe mu bahanzi bahigira.

Nitanzeho urugero, natangiye Narrow-Road Studio mfite imyaka 24, ariko ubu usanga abahanzi benshi badafite umutungo bakoreye bo ubwabo ariko njye naravunitse nshakisha ubuzima. Kuvuga ibyo mu rugo ‘oya’ ni ugushakira hasi hejuru.

Nyuma yo gufasha abahanzi mwanagize uruhare mu gufasha abana nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, babona uko biga ndetse n’imibereho ya buri munsi. Byo byaje bite?

Ni inyigisho ya Mama, ni ko twarezwe, yatubwiraga ko gutanga biba byiza kurusha guhabwa. Nza mu Rwanda hari abana benshi baba ku muhanda ni bo natangiriyeho, muri abo bana abenshi bashatse abagore abandi baraminuje.

Wiyumva ute iyo uhuye na bo?

Mu mezi make ashize umuhungu wanjye witwa John namukuye ku muhanda afite imyaka 10. Yafashe icyemezo cyo gushaka umugore mu Badivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, icyo gihe nari mfite umusatsi mwinshi uteye ukuntu araza arambwira ngo uwo musatsi nshake uko ugabanywa. Naje kubikora ndayigabanya.

Noneho nyuma yashatse kwiyandikisha mu irangamimerere na bwo araza arambwira ngo ashaka ko mubera umubyeyi mu byangombwa. Ndamubwira nti nta kibazo!

Ubu John yarabyaye ngomba kujya guhemba. Mfite abuzukuru bafite imyaka ijya kuba 15.

Ukurikije uko umubyeyi wanyu yabareze ari umwe, kandi muri benshi n’uko gutanga yagiraga ni iki wabwira abagore birerana abana bonyine?

Icyo nababwira ni ugutekereza gukora neza icyo bazi, ndetse no kwizera Imana.

Nyuma yo kumara igihe kinini utuye hanze, waje gutura mu Rwanda mu buryo bwa burundu, ni iki ushyize imbere?

Ubu mu Rwanda abantu benshi nta kazi bafite. Ubu icyo dushyize imbere ni ugushaka akazi kwigisha abantu guhanga imirimo ndetse no kubwira umuntu ko adakwiriye kwicara ngo umukiliya amwizanire. Icyo dushaka gukora ni ugushaka amafaranga.

U Rwanda ruri kumenyekana cyane binyuze muri Visit Rwanda, na cyo kiri mu byatumye ngaruka mu rugo. Muri Canada nabaga mu mujyi mwiza wa Vancouver, nakoreraga amafaranga kuko nari umukinnyi wa filime, ariko ni ibintu wumvaga nyine hari ikibura. Mu rugo ni mu rugo, nagarutse mu buryo bweruye.

Hari igihe wigeze kuvuga ko ugiye gushinga televiziyo bigeze he?

Icyerekezo cyari ukuzagira televiziyo ariko ubu twahisemo gutangiza ‘podcast’. Ni Podcast eshatu, zirimo iyo twise “Here is my story, What is your story? Nikindi kitwa Why Rwanda? Ni ikiganiro ariko hakabamo n’abatumirwa, harimo n’ibyo twakoranye na Miss Grace Ingabire wabaye Miss Rwanda mu 2020.

“Here’s My Story, What’s Your Story” ni ikiganiro kigamije gusangizanya ubunararibonye abantu bagenda banyuramo.

Hari ikindi “Why Rwanda?” gifasha aba-diaspora kuko akenshi ikitubuza kugaruka mu Rwanda ni amafaranga, ariko n’ubundi tugomba kubikora kuko mu rugo uba ufite amahoro.

Ezra Kwizera ni umwe mu bagabo bagize uruhare runini mu guteza imbere uruganda rw'umuziki nyarwanda
Ezra Kwizera yishimira ko ari mu ba mbere batekereje gukora umuziki nka 'business' ubu aba wukora bakaba basigaye bubahwa
Camera zifashishwa muri Izere Arts and Media Hub mu bikorwa bitandukanye birimo no gufata amashusho ya 'Podcast' bafite
Ikigo cya 'Izere Arts and Media Hub' cyatangijwe na Eazra Kwizera gikorerwamo ibikorwa by'ubugeni n'ibindi bitandukanye byerekeye ubuhanzi
Ikigo cya Izere Arts and Media Hub giherereye mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali
Kwizera yatangiye ikigo yise 'Izere Arts and Media Hub' gifasha abantu batandukanye barimo n'abakobwa babyaye batarashaka
Muri iki kigo harimo ibikorwa bitandukanye bifasha abantu bo mu myidagaduro
Umwe mu basore Ezra Kwizera afasha muri iki gihe
Muri 'Izere Arts and Media Hub' habamo na studio y'umuziki ifasha abahanzi babuze ubushobozi bwo kwinjira muri Studio
Muri Izere Arts and Media Hub bafasha abana bafite impano zitandukanye zirimo n'iz'ubugeni ndetse bakabigisha kubyaza impano zabo amafaranga
Ezra Kwizera ni umwe mu bari kugira uruhare mu bukangurambaga bwa 'Empowered 30'.

Amafoto: Jabo Robert


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .