Urugendo rutoroshye rwa Japhet na Etienne bamamaye muri ‘Bigomba Guhinduka’

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 Gicurasi 2020 saa 07:45
Yasuwe :
0 0

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakunda gutembagazwa n’urwenya rwa Japhet na 5k Etienne, bahuriye mu itsinda rikunda gusetsa ariko ritanga inama ribinyujije muri gahunda yitwa ‘Bigomba Guhinduka’.

Ni abasore bakunda gutembagaza benshi, bagatuma abari bazinze umunya bashira intimba. Uretse gutera urwenya bavangamo no kugirana inama abantu bigatuma abato n’abakuru bose batabarambirwa kandi bakabishimira mu buryo bukomeye.

Batangiye kwamamara cyane mu 2018, bigarurira igikundiro ku buryo igihe cyose bateguraga igitaramo aho cyabereye hakubitaga hakuzura.

Babanje kurebererwa inyungu na Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton Kibonge washinze Sosiyete ifasha abanyarwenya yitwa Daymakers Entertainment ariko umwaka ushize baza gutandukana bashinga iyabo yitwa Bigomba guhinduka.

Uko Japhet yinjiye mu byo gutera urwenya

Japhet avuka mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuye iwabo yerekeza i Kigali aje kwiga kaminuza abanza kuba kwa mushiki we.

Ati “Navuye mu rugo rumwe njya mu rundi ndahava mpita njya kwitunga. Njyewe naje muri Kigali mu 2017 irangira nje kwiga kaminuza. Nabanje kujya kuba mu bo mu muryango noneho gutera urwenya nabitangiye nkiba aho kwa mushiki wanjye.”

Avuga ko yatangiye gutera urwenya ubuzima bwe bukagenda buhinduka gake gake.

Yagize ati “Gutera urwenya byampinduriye ubuzima ku rwego abo mu muryango n’aho nabaga babibona ndetse nabo twigana, ntabwo byari mu buryo bw’amafaranga ahubwo nabanje gushabuka. Ahantu nize nabanje kujya mpajya kwiga ngenda n’amaguru, ngeze aho biranga noneho mu 2018 ndavuga nti hari akantu mfite mu cyaro reka nkagurishe ngure akagare.”

Ashimira cyane abantu barimo Nkusi Arthur [Rutura] ukuriye Arthur Nation kuko ariwe wamufashije afatanyije na Clapton Kibonge, Japhet agatangira kumenya byinshi.

Ati “Clapton Kibonge ndamushimira yaramfashije, nabonye kuri WhatsApp itangazo ry’igitaramo yari yateguye ariko ashaka abantu bafite impano yo gusetsa bazigaragarizamo, nibwo namuvugishije nkava ku Kinamba n’amaguru njya mu mujyi mu itoranywa ry’abari kucyitabira ndetse nza kugira Imana baramfata tukajya dukinana.

“Nyuma yaho nagiye no mu ihitamo ry’abanyarwenya bari kwigaragaza muri Seka Live ya Arthur Nation, nabwo ndatsinda. Kwigaragaza ku rubyiniro bwa mbere nigaragarije muri Serena Hotel. Navuga ko abantu bamfashije cyane harimo Clapton ariko na Arthur yamfashije mu gukurikiranya ibitekerezo muri Stand Up Comedy.”

Yaje guhura na Etienne noneho ibyo yakoraga yumva isaha n’isaha yabivamo atangira kubona ko byavamo akazi.

Ati “Nyuma nahuye na Etienne, mbere nabikoraga mvuga ngo isaha n’isaha nanabivamo dutangira gufatisha gutyo, ubu sinabivamo. Ubu niyishyurira ishuri ndetse aho gufashwa no mu rugo ahubwo njye ndabafasha.”

Uyu musore ntabwo yashakaga ko umubyeyi we amenya ko ari umunyarwenya ariko abantu baje kumubona ku mpapuro zamamaza igitaramo yagombaga kugaragaramo maze iwabo babimenya gutyo.

Etienne yanze kwiga kaminuza kubera inzozi yari afite …

Etienne yavukiye anakurira ku Gitega mu Mujyi wa Kigali. Mu 2015 yarangirije amashuri yisumbuye ku Kigo cya APACE Kabusunzu, ahita yiyegurira ibyo gukora urwenya.

Ati “Nkirangiza amashuri mu 2015, kwa kundi abantu baba bavuga ngo bagiye kuba abashomeri icyo gihe habagaho ikiganiro The Ramjaane Show cyacaga kuri Lemigo Tv hanyuma twandikiranye kuri Facebook mutera urwenya ndamubwira nti ese nanjye ko niyumvamo ibyo gukina urwenya wamfashije.”

Akomeza avuga ko icyo gihe Ramjaane atigeze ashidikanya ahubwo yahise amwemerera ndetse aza kumutumira mu kiganiro mu igerageza undi ahita yigaragaza neza bituma batangira gukorana gutyo.

Ati “Natangiye gukina urwenya ababyeyi batanshyigikiye. Narangije amashuri yisumbuye bashaka ko nkomeza kaminuza ndabyanga, bashakaga kumbuza ibyo gukora urwenya no gukina filime nkababera ibamba kuko babizi ko iyo naharaniye ikintu baba bagomba kumpa inzira.”

Uyu musore avuga ko mu 2017 aribwo yatangiye kwiga kaminuza akajya abikomatanya no gutera urwenya, icyo gihe atangira yishyurirwaga n’ababyeyi ariko ubu arabyikorera.

Kugeza ubu aba basore bagize ikipe ya Bigomba guhinduka ni bamwe mu bagezweho cyane mu gutera urwenya ndetse bari no mu bakunzwe bikomeye.

Reba ikiganiro n’abasore bagize itsinda rya ’Bigomba guhinduka’

Aba basore bavuga ko bahuye bagahuza
Abantu bakunda aba basore kubera uko batera urwenya rurimo inyigisho
Etienne na Japhet bamaze kubaka izina mu butumwa batanga binyuze muri 'Bigomba Guhinduka'
Japhet na 5k Etienne bamamaye mu gitaramo cya Bigomba Guhinduka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .