Urugendo rutangaje rw’Umunya-Sudani y’Epfo Nova Stevens wambitswe ikamba rya Miss Universe Canada 2020

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 Ukwakira 2020 saa 02:51
Yasuwe :
0 0

Umunya-Sudani y’Epfo Nova Stevens w’imyaka 27 y’amavuko, aheruka kwambikwa ikamba rya Miss Universe Canada ryanamuhesheje itike yo kuzitabira Miss Universe ahagarariye iki gihugu.

Ku nshuro ya 18 hatorwa Miss Universe Canada, tariki 24 Ukwakira 2020 muri John Bassett Theatre, Metro Toronto Convention Centre i Toronto, Nova Stevens ukomoka muri Sudani y’Epfo ni we wambitswe ikamba asimbuye Alyssa Boston wari ufite irya 2019.

Nova Stevens ureshya na metero 1.83 yegukanye ikamba ari na we wahabwaga amahirwe kuva irushanwa ryatangira.

Igisonga cya mbere yabaye Tamara Jemuovic, Igisonga cya kabiri yabaye Jaime VandenBerg, igisonga cya gatatu aba Svetlana Mamaeva mu gihe Igisonga cya kane ari Sam Fraughton.

Nova Stevens yavutse tariki 25 Gicurasi 1993, ni umunyamideli umaze kubaka izina muri Canada. Kwegukana ikamba rya Miss Universe Canada 2020 byamuhesheje itike yo guhagararira iki gihugu muri Miss Universe 2020.

Stevens yavukiye muri Kenya aho ababyeyi be bari barahungiye intambara yaberaga muri Sudani y’Epfo.

Ku myaka itandatu ababyeyi be bamwohereje muri Canada, aho bakekaga ko yazagirira ubuzima bwiza kurusha ubwo babagamo mu buhunzi.

Icyo gihe ababyeyi n’abavandimwe be baje kwimukira muri Ethiopie, akigera muri Canada, Stevens wari umwana muto yarerewe mu miryango itandukanye muri Alberta no muri Ontario.

Afite imyaka 15, nibwo yavuye mu rugo yabagamo atangira kwibana. Nyuma y’umwaka umwe gusa yaje kwimukira i New York yinjira mu byo kumurika imideli kugeza mu 2014 ubwo yasubiraga muri Canada.

Uyu mukobwa yakuranye urukundo rwo gukina imikino irimo kwiruka, Basketball na Volleyball ariko imiterere ye ituma yinjira mu kumurika imideli. Yitabiriye ibirori bikomeye birimo New York Fashion Week, Paris Fashion Week na Milan Fashion Week.

Stevens yatangiye kwitabira amarushanwa y’ubwiza mu 2014, yahataniye ikamba rya Miss Universe Canada 2014. Iki gihe yagarukiye muri 12 ba mbere ariko ntiyabasha gutsinda.

Byamufashe imyaka ine yongera kwitabira iri rushanwa mu 2018, iki gihe nabwo ntiyabashije gutsinda kuko yagarukiye muri 20 ba mbere.

Iri rushanwa yongeye kuryitabira bwa gatatu muri uyu mwaka wa 2020, ahita anegukana ikamba. Uyu mukobwa wari waracitse intege yasubijwemo akanyabugabo n’Umunyafurika y’Epfo Zozibini Tunzi wegukanye ikamba rya Miss Universe 2019.

Mbere yo kwitabira iri rushanwa, Stevens yavugaga ko ijwi azagira namara kwegukana ikamba, azarikoresha mu kwamagana ihohoterwa rikunze gukorerwa abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mukobwa abaye umwirabura wa kabiri wegukanye iri kamba muri Canada nyuma ya Juliette Powell waryegukanye mu 1989.

Nova Stevens yegukanye ikamba rya Miss Universe Canada 2020
Byari ibyishimo bikomeye kuri Nova Stevens
Izina rye rimaze kumenyekana mu banyamideli
Nova Stevens asanzwe ari umunyamideli ukomeye
Stevens yakunze kuzamura ijwi aharanira uburenganzira bw'Abirabura
Nova Stevens yakunze kwitabira imyigaragambyo yo guharanira uburenganzira bw'abirabura
Nova Stevens yamenyekanye cyane mu myigaragambyo yo kwamagana ubwicanyi bwakorerwaga abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .