00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Adidas ishobora guhagarika amasezerano yagiranye na Kanye West

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 7 Ukwakira 2022 saa 06:46
Yasuwe :

Kanye West nyuma yo kugaragaza ko atishimiye imikoranire afitanye na Adidas, uru ruganda rw’abadage rukora imyambaro ya siporo rwatangaje ko rugiye gusuzuma amasezerano ya miliyari 1.5 y’amadolari rwagiranye n’uyu muraperi wiyise Ye, akaba yahagarikwa.

Adidas yatangije ubu bufatanye mu 2013 yemera gufasha Kanye gukora no gucuruza imyambaro ya Yeezy, gusa ubu ntibabanye neza dore ko uyu muraperi yanenze ku mugaragaro uru ruganda ndetse n’umuyobozi mukuru warwo abita ibisambo, abashinja gukoporora ibitekerezo bye bakabyiyitirira.

Umuvugizi w’iyi sosiyete ikora imyenda y’imikino, yavuze ko ubufatanye bwa Adidas na Yeezy ari bumwe mu bufatanye bwageze kuri byinshi mu mateka y’inganda zabo.

Mu itangazo uruganda rwa Adidas rwashyize ahagaragara rigira riti “Nyuma yo gushyira ingufu mu gukemura ibibazo ku giti cyacu, twafashe icyemezo cyo gusuzuma ubufatanye bwacu na Kanye, gusa tuzakomeza gufatanya mu gucunga ibicuruzwa bihari muri iki gihe."

Uyu muraperi utishimiwe na benshi muri iyi minsi kubera kugaragara yambaye umwambaro wanditseho amagambo ya ‘White Lives Matter’, avuga ko yahaye Adidas igitekerezo cyo gukora inkweto za Yeezy bakakiba bagakora izindi zisa n’iziri mu gitekerezo yabahaye.

Iri tangazo rya Adidas rije mu gihe kitarenze ukwezi abunganizi ba Kanye West bohereje ibaruwa kampani y’ imideli ya GAP ivuga ko uyu muhanzi, atagikorana nayo kubera kutubahiriza amasezerano bagiranye, harimo no kuba itarafunguye amaduka yihariye y’imideli ya Yeezy.

Nyuma yo gutandukana na GAP , uyu muraperi yahise avuga ko atangije intambara kuri Adidas ashaka uko yatandukana nayo mu gihe amasezerano y’imikoranire bafitanye ateganyijwe kuzarangira mu 2026.

Kanye West amaze igihe yinjiye mu mikoranire na Adidas kugira ngo imufashe gukora no gukwirakwiza inkweto za Yeezy
Inkweto ya Yeezy yakozwe na Adidas bivuye mu gitekerezo cya Kanye West
Kanye West yavuze ko Adidas yamwibye igitekerezo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .